Perezida wo muri Afurika yatangaje icyemezo kinyuranye n’icya mugenzi we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Perezida wa Senegal, Macky Sall atangaje ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri manda ya gatatu, uwa Gabon, Ali Bongo we yatangaje ko aziyamamaza.

Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida Ali Bongo wa Gabon kuri iki Cyumweru ko aziyamamariza manda ye ya gatatu, mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku itariki 26 z’ukwezi kwa Munani k’uyu mwaka wa 2023.

Izindi Nkuru

Ubwo yatangazaga iyi kandidatire ye imbere y’imbaga y’abaturage, Bongo yagize ati “Ntangaje ku mugaragaro uyu munsi ko ndi umukandida. Nizeye ko dushyize hamwe nk’abunze ubumwe mu bushake bw’Imana, tuzatsinda.”

Bongo w’imyaka 64 ni we uhabwa amahirwe yo kuzakomeza kuyobora Igihugu, cyane ko abo batavuga rumwe banamaze gucikamo ibice, ku buryo abagera kuri 20 bamaze kuvuga ko na bo baziyamamaza buri wese ku giti cye.

Perezida Ali Bongo ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2009 nyuma y’urupfu rwa Se, Omar Bongo Ondimba, wari umaze imyaka 41 ku butegetsi.

Iki cyemezo agitangaje nyuma y’uko mu minsi ishize, Perezida Macky Sall wa Senegal we, yatangaje ko ataziyamamaza muri manda ya gatatu, nubwo ayemererwa n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru