Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: RIB yafunze umukozi w’Urukiko ukekwaho kwaka ruswa y’igitsina

radiotv10by radiotv10
30/11/2021
in MU RWANDA
0
Rubavu: RIB yafunze umukozi w’Urukiko ukekwaho kwaka ruswa y’igitsina
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Umuwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi ukurikiranyweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga.

Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021 ko uyu mwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi witwa Uwamungu Theophile yatawe muri yombi akekwaho ibi byaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu Uwamungu Theophile yizeje umugore watanze ikirego ko azihutisha urubanza rwe ariko na we akabanza kugira icyo amuha.

Uyu mwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi ngo yabwiraga uwo mugore ufite urubanza ko azarwigiza imbere ku matariki ya hafi kuko abifitiye ubushobozi nk’umucamanza.

Uwafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzaregere urukiko rubifitiye ububasha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwaboneyeho gushimira “uwatanze amakuru kugira ngo ukekwaho icyaha afatwe, inakangurira abaturarwanda bose gutinyuka bagatanga amakuru ku babaka ruswa iyo ari yo yose kuko ari bwo buryo byo kuyirandura burundu mu gihugu cyacu.”

Ruswa ishingiye ku gitsina ni imwe yakunze kuvugwa cyane by’umwihariko mu itangwa ry’akazi mu nzego z’abikorera gusa inzego zishinzwe gukurikirana no kurwanya ibya ruswa zakunze gutangaza ko gutahura iyi ruswa bigoye kuko itangwa mu ibanga rikomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Mirafa wakiniye APR agiye kurushingana n’Umunya-Portugal w’uburanga ngamburuzabagabo

Next Post

Nyuma y’uko CAF ibyinjiyemo ubu APR yemerewe kujya muri Maroc mu mukino wo kwishyura

Related Posts

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces
AMAHANGA

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’uko CAF ibyinjiyemo ubu APR yemerewe kujya muri Maroc mu mukino wo kwishyura

Nyuma y’uko CAF ibyinjiyemo ubu APR yemerewe kujya muri Maroc mu mukino wo kwishyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.