Nyuma y’uko CAF ibyinjiyemo ubu APR yemerewe kujya muri Maroc mu mukino wo kwishyura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Africa (CAF) yinjiye mu kibazo cy’uko hazakinwa imikino y’amarushanwa yayo igomba kubera mu Bwami bwa Maroc bwahagaritse ingendo zibuhuza n’ibindi bihugu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri ubu Bwami ryatangaje ko imikino mpuzamahanga yose igomba kuba.

Ubwami bwa Maroc kuva kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 ingenzo zihuza iki gihugu n’ibindi zibaye zihagaze kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye mu bihugu bimwe.

Izindi Nkuru

Ibi byatumye ikipe ya APR FC yagombaga kujyayo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo mu kwitegura umukino wo kwishyura wa RS Berkana, iterecyezayo.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Africa (CAF) yari yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Maroc gutanga umurongo ku mikino mpuzamahanga irimo n’uyu wa APR w’irushanwa rya CAF Confederation Cup.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Maroc FRMF bwamaze gusubiza CAF kuri iyi ngingo aho bwavuze ko icyemezo cyo guhagarika ingendo zerecyeza muri iki Gihugu kitazagira ingaruka ku mikino mpuzamahanga yari iteganyijwe.

Itangazo rya FRMF rimenyesha CAF ko kandi rigiye gutegura umukino uzahuza ikipe y’Igihugu y’abagore y’abatarengeje imyaka 20 n’iya Gambia ndetse ko uzaba kimwe n’uwo kwishyura.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru