Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Uko abayobozi bahuye n’uruva gusenya ubwo bajyaga gusenyera abaturage bubatse binyuranyije n’amategeko

radiotv10by radiotv10
22/07/2024
in MU RWANDA
0
Rubavu: Uko abayobozi bahuye n’uruva gusenya ubwo bajyaga gusenyera abaturage bubatse binyuranyije n’amategeko
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Rwaza mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bitambitse abayobozi bari bahagarikiye igikorwa cyo gusenyera abubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, babatera amabuye barabirukankana bituma iki gikorwa gihagarara.

Ibi byabaye mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Rwaza mu Murenge wa Rugerero, ubwo abayobozi bo ku rwego rw’Akagari n’Umurenge bajyaga gusenyera abubatse binyuranye n’amategeko.

Ubwo aba bayobozi bageraga ku nzu y’umuturage witwa Mujawamariya Felicite utari uhari, bagategeka abagomba kuyisenya gutangira ubundi ngo bakomereze ahandi, ni bwo abaturage bahise bahaguruka.

Umwe ati “Bakimara guca ririya pembe ni bwo abaturage hano bafashe amabuye batangirira kuri ASSOC bahita babatera amabuye. Kuko baje nta muntu n’umwe bari bari kumwe uretse abadasso, nta muntu wari ufite imbunda byibura ngo yabakumira, ubwo abayobozi bahise biruka babirukaho cyane rwose n’amabuye, nari mpibereye kuko nanjye nshinzwe umutekano nabikubwiye, ntakintu wabaga wavuga aha ngaha ubanza n’uwari ufite imbunda bakagombye kumukubita bari barakaye cyane.”

Icyakora abaturage bo muri uyu Mudugudu wa Rebero basaba ko ikibazo cyabo cyakwigwa kuko iyo basabye ibyangombwa byo kubaka ngo akenshi ubuyobozi bubasubiza ko batuye mu manegeka.

Undi ati “Nari narigomwe ndavuga nti reka nubake birangire, ubwo rero ndi kwibaza barayirituye, abana ntabwo nza kubashyira mu nzu n’inzara, ntabwo ari ayanjye ni inguzanyo nafashe muri banki, ubwo rero ikintu kiri kunsaza ni uko ari inguzanyo kandi simbaye muri iyo nzu byibura ngo mvuge ngo nzashakisha nishyure amafaranga y’abandi ndi no mu nzu.”

Umumyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire mu Murenge wa Rugerero, Bizimana Faustin yizeje umunyamakuru wacu kumuha amakuru arambuye kuri iki kibazo, ariko ntibyakunze ku mpamu zaturutse kuri uyu muyobozi.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Inzu bubakiwe zigeze ahateye agahinda kandi ngo ntacyo babikoraho, ubuyobozi bwo bubibona ukundi

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwitwara iyo rwahendahenze uwahisemo kurubera umwanzi akinangira

Related Posts

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwitwara iyo rwahendahenze uwahisemo kurubera umwanzi akinangira

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwitwara iyo rwahendahenze uwahisemo kurubera umwanzi akinangira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.