Bamwe mu batuye mu isantere ya Nkomane mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubava, banenga bamwe mu rubyiruko rwishora mu ndaya kimwe n’abagabo bari kubuza umutekano abo bashakanye kubera kurarurwa n’indaya, mu gihe hari n’abavuga ko “ntabirenze” ngo kuko ibyo bikorwa byitwa uburaya nta muntu utabikora.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze muri iyi santere ya Nkomane iherereye mu Kagari ka Nkomane, Umurenge wa Kanama, yakirijwe ikibazo cy’uburaya bukomeje gufata indi ntera.
Bamwe mu rubyiruko baniyemerera ko bajya gukorana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa bavugwaho ingeso zo kuba bicuruza, ngo kuko baba babona ari beza.
Umwe mu rubyiruko w’umusore, yagize ati “None se uri kumva hari karitsiye yagira indaya imwe? Ziba ari nyinshi, ese wabura gutwika uri ku yawe? Urumva nawe aba ari n’umwana urenze.”
Ni mu gihe abarimo na Mutwarasibo Rwabuzisoni Herman wo muri iyi santere, bagaragaza ko nta kidasanzwe ku buraya buyikorerwamo kuko ngo batabikorera ku karubanda, ndetse ko icyo gikorwa nta muntu utagikora.
Ati “Harya wowe ntabwo ubikora? Njyewe rero ntabwo nzi uko babikora. Urumva ko nawe bakubajije icyo kibazo yuko usambana ntabwo wabyemera.”
Abaturage bavuga kandi ko hari n’abagabo bafite ingo bajya kugura indaya, bigatuma imiryango yabo izamo amakimbirane kubera ko baba basahuye ingo zabo kugira ngo babone ibyo bajya guhonga abakora uburaya.
Umwe ati “Umugabo aba yagurishije nk’uturayi tw’umugore, ugasanga yatuzanye mu izo ndaya, aba ari ikibazo cyane. Uuri gusanga umugore yiturije mu rugo yakubaza ati ‘sheri amafaranga wayashyize hehe?’ ati ‘amafaranga se urayambaza warahinze?’ Ati ‘undusha gufata isuka ari njyewe mugabo, ari njye nawe mugore ufite itegeko mu rugo ninde sinjyewe?’”
Undi muturage na we wagaragaje ingaruka ziri guterwa n’izi ngeso, yagie ati “umugabo agomba kuva mu ndaya yava mu izo ndaya akaza ari gukubita umugore we.”
Umunyamakuru yagerageje kubaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Mugisha Honore kugira icyo avuga kuri iki kibazo, ariko akikimusobanurira, ahita ava ku murongo wa telefone.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10