Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Ukutavuga rumwe ku ngeso bamwe buvugaho kuzamura bumboribombori abandi bati “ntabirenze”

radiotv10by radiotv10
20/07/2024
in MU RWANDA
0
Rubavu: Ukutavuga rumwe ku ngeso bamwe buvugaho kuzamura bumboribombori abandi bati “ntabirenze”
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu isantere ya Nkomane mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubava, banenga bamwe mu rubyiruko rwishora mu ndaya kimwe n’abagabo bari kubuza umutekano abo bashakanye kubera kurarurwa n’indaya, mu gihe hari n’abavuga ko “ntabirenze” ngo kuko ibyo bikorwa byitwa uburaya nta muntu utabikora.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze muri iyi santere ya Nkomane iherereye mu Kagari ka Nkomane, Umurenge wa Kanama, yakirijwe ikibazo cy’uburaya bukomeje gufata indi ntera.

Bamwe mu rubyiruko baniyemerera ko bajya gukorana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa bavugwaho ingeso zo kuba bicuruza, ngo kuko baba babona ari beza.

Umwe mu rubyiruko w’umusore, yagize ati “None se uri kumva hari karitsiye yagira indaya imwe? Ziba ari nyinshi, ese wabura gutwika uri ku yawe? Urumva nawe aba ari n’umwana urenze.”

Ni mu gihe abarimo na Mutwarasibo Rwabuzisoni Herman wo muri iyi santere, bagaragaza ko nta kidasanzwe ku buraya buyikorerwamo kuko ngo batabikorera ku karubanda, ndetse ko icyo gikorwa nta muntu utagikora.

Ati “Harya wowe ntabwo ubikora? Njyewe rero ntabwo nzi uko babikora. Urumva ko nawe bakubajije icyo kibazo yuko usambana ntabwo wabyemera.”

Abaturage bavuga kandi ko hari n’abagabo bafite ingo bajya kugura indaya, bigatuma imiryango yabo izamo amakimbirane kubera ko baba basahuye ingo zabo kugira ngo babone ibyo bajya guhonga abakora uburaya.

Umwe ati “Umugabo aba yagurishije nk’uturayi tw’umugore, ugasanga yatuzanye mu izo ndaya, aba ari ikibazo cyane. Uuri gusanga umugore yiturije mu rugo yakubaza ati ‘sheri amafaranga wayashyize hehe?’ ati ‘amafaranga se urayambaza warahinze?’ Ati ‘undusha gufata isuka ari njyewe mugabo, ari njye nawe mugore ufite itegeko mu rugo ninde sinjyewe?’”

Undi muturage na we wagaragaje ingaruka ziri guterwa n’izi ngeso, yagie ati “umugabo agomba kuva mu ndaya yava mu izo ndaya akaza ari gukubita umugore we.”

Umunyamakuru yagerageje kubaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Mugisha Honore kugira icyo avuga kuri iki kibazo, ariko akikimusobanurira, ahita ava ku murongo wa telefone.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + sixteen =

Previous Post

Amakuru mashya ku wabaye rutahizamu utazibagirana muri ruhago y’u Rwanda

Next Post

Inkuru itangaje y’umugabo waciye agahigo ku Isi kubera ibyo yakoze ku Mugabane wose

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru itangaje y’umugabo waciye agahigo ku Isi kubera ibyo yakoze ku Mugabane wose

Inkuru itangaje y'umugabo waciye agahigo ku Isi kubera ibyo yakoze ku Mugabane wose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.