Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Umugabo wahukanye agasiga umugore mu nzu yatijwe na Se yateje umwiryane

radiotv10by radiotv10
25/05/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Umugabo wahukanye agasiga umugore mu nzu yatijwe na Se yateje umwiryane
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ararebana ay’ingwe n’umukazana we wanze kuva mu nzu yari yaratije umuhungu we akayishakiramo ariko akaza kuyisigamo uwo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu musaza witwa Bazirabasoma Alphone utuye mu Mudugudu wa Rwaza mu Kagari ka Rwaza muri uyu Murenge wa Rugerero, yabwiye RADIOTV10 ko iyi nzu yari yayitije umuhungu we ubwo yari amaze kugimbuka ngo ajye ayiraramo bidateye kabiri ahita ayizaniramo umugore.

Uyu musaza uvuga ko umuhungu we yashakiye muri iyi nzu atabanje kubimumenyesha, avuga ko atahiriwe n’urushako, akaza kwahukana agasigamo umugore none imyaka ibaye 13 yaranze kuva muri iyo nzu.

Ati “Inzu ni iyanjye, urugo ni urwanjye, sinumva uko nabura uburenganzira mu bintu byanjye.”
Bazirabasoma avuga ko yigishije umuhungu we umwuga uzamutunga ariko akamubwira ko iyo nzu yayimutije atagomba kumva ko ari iyo amuhaye.

Ati “Namwigishije akazi k’ubushoferi bwa moto, ndamubwira nti ‘ubwo umaze kuba umushoferi, uzajye gushaka ibyawe nanjye ahanjye mpasubirane ni ho hazacunga kuko maze gusaza’.”

Uwineza Aline, umukazana w’uyu musaza, avuga ko iyi nzu adashobora kuyivamo kuko ngo ayifiteho uburenganzira 100% kuko ngo azi neza ko ari umunani w’uwahoze ari umugabo we.

Uyu mubyeyi avuga ko iyi nzu ari yo mpozamarira yonyine asigaranye kuko yagorewe muri uru rugo bikomeye, gusa mu kugorwa kwe birasa n’aho ari we wabyihamagariye kuko yiyemerera ko ariwe wafashe iya mbere akabwira umugabo ko abana babiri bombi atari abe.

Uwineza Aline avuga ko iyi nzu yanayiyubakiye kuko yayinjiyemo ituzuye bityo ko adashobora kuyivamo. Gusa ibyangombwa by’iyi nzu byanditse mu mazina ya Bazirabasoma.

Ati “Kandi ikirenze icyo, aha hantu mpafiteho ijana ku ijana bitewe nuko njye niyubakiye, ntabwo ninjiye mu rwuzuye.”
Umugabo wa Aline umaze imyaka itatu batabana, avuga ko atananiwe gukudeshereza abana yabyaranye n’uyu mugore ariko hakiri imbogamizi.

Ati “Muzehe yaramfashishije anshakira perimi, ntabwo nabura amikoro yo guhahira abana nabyaye, ariko kugeza ubu ntabwo nzi ngo umwana wanjye ni uwuhe.”

Akomeza agira ati “Abana niba ari abanjye ni umuzigo wanjye ntabwo ari uwa Papa. Baze mbiteho ariko bareke kubuza umutuzo papa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin avuga ko iki kibazo batari bakizi nk’ubuyobozi.

Ati “Icyo twamusaba niba atwumva, yazatugana ku wa Kabiri twakira abaturage tukamwumva tukamugira inama kugira ngo tumenye ikibazo cye n’uburyo twagikemura cyangwa se twagiha umurongo.”

Amakimbirane mu miryango akunze kumvikana mu bice muri aka Karere ka Rubavu, akenshi ashingiye ku mitungo agatuma havuka ibibazo birimo gutandukana kw’abashakanye ndetse na bamwe bajya bicana hagati yabo.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + two =

Previous Post

IFOTO: Minisitiri ahana censi n’umuturage w’i Musanze

Next Post

Barashinja umuturanyi wabo kubakubita yanafungwa ntatindemo akaza abigambaho ko yatanze amafaranga muri RIB

Related Posts

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

IZIHERUKA

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura
AMAHANGA

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

13/09/2025
Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Barashinja umuturanyi wabo kubakubita yanafungwa ntatindemo akaza abigambaho ko yatanze amafaranga muri RIB

Barashinja umuturanyi wabo kubakubita yanafungwa ntatindemo akaza abigambaho ko yatanze amafaranga muri RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.