Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Umusaza arakekwaho kwicwa n’inzuki zamuriye agiye kuzirukana

radiotv10by radiotv10
26/09/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Umusaza arakekwaho kwicwa n’inzuki zamuriye agiye kuzirukana
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza wo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bamusanze yapfuye yariwe n’inzuki yari yagiye kwirukana, bikaba bikekwa ko ari zo zamwivuganye ndetse n’umuriro yazitwikishaga.

Umurambo w’uyu musaza w’imyaka 65 wabonetse nyuma yuko avuye mu rugo mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje tariki 24 Nzeri agiye kwirukana inzuki zari zabateye zikaza mu isambu yabo.

Uyu mugabo wagiye agiye kwirukana izo nzuki zari mu murima wabo uherereye mu Kagari ka Kinigi muri uyu Murenge wa Nyamyumba, yavuye mu rugo amenyesheje umugore we.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, avuga ko uyu mugabo witwa Biribagabo Sekayuzi Deo, yabonye izo nzuki ubwo yajyaga mu murima agiye guhinda agasanga hari inzuki.

Avuga ko uyu mugabo yahise asubira iwe mu rugo gufata ikibiriti ubundi ajya gutwika izo nzuki, nyuma bakaza kumusanga yapfiriye aho ndetse yariwe n’inzuki, yanahiye ku buryo umuriro wanamukuruye ukamwica.

Niyomugabo Innocent uyobora Umurenge wa Nyamyumba, yemeje aya makuru y’urupfu rwa nyakwigendera avuga ko basanze yariwe n’inzuki ndetse yanahiye.

Yagize ati “Birashoboka ko inzuki zamuriye noneho umuriro yari yatwitse ngo wirukane izo nzuki, ukamutwika.”

Umuryango wa nyakwigendera wahise usaba ko ashyingurwa, bikaba biteganyijwe ko aherekezwa uyu munsi ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + twelve =

Previous Post

Ingabo za Kenya nazo zageze DRCongo zinjiriye Bunagana ahari M23 iri mu bizijyanye

Next Post

Goma: Polisi yatesheje abaramukiye mu myigaragambyo yo gusaba ko Bunagana ibohozwa

Related Posts

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

IZIHERUKA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe
MU RWANDA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Goma: Polisi yatesheje abaramukiye mu myigaragambyo yo gusaba ko Bunagana ibohozwa

Goma: Polisi yatesheje abaramukiye mu myigaragambyo yo gusaba ko Bunagana ibohozwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.