Rubavu: Yabwiye itangazamakuru ko ubuyobozi bwamubujije gusakara inkuru igisohoka buhita bumusenyera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, aravuga ko ubuyobozi bwamusenyeye inzu nyuma y’uko yiyambaje itangazamakuru ko bwamubujije kuyisaka, inkuru yamara kujya hanze bugahita bujya gushyira hasi iyo nzu bumuziza kuba yabureze.

Uyu muturage witwa Mvuyekure Jean Damascene, yari aherutse kwiyambaza RADIOTV10 ngo imuvuganire ku karengane avuga ko yakorewe n’ubuyobozi bwamubujije gusakara inzu ye yari amaze gusakara ubugiragatatu ariko ubuyobozi bukaza bukayisakambura.

Izindi Nkuru

Nyuma y’uko inkuru y’ubuvugizi itambutse mu bitangazamakuru bya RADIOTV10, ubuyobozi bwahise bujya gusenya iyi nzu.

Mvuyekure aganira n’Umunyamakuru yagize ati “Amakuru watanze abayobozi baravuze ngo navugiye kuri radiyo ngo narabareze ngo ni yo mpamvu baje gusenya iyi nzu ngo bitewe nuko nabareze.”

Ni inzu bavuga ko yari imaze imyaka irenga 30 yanabayemo ababyeyi ba Mvuyekure, akaba yari yayisannye.

Uyu muryango wa Mvuyekure uvuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero yazanye n’ushinzwe imiturere ndetse n’abapolisi babiri na DASSO umwe bagahita basenya iyi nzu.

Kuva icyo gihe uyu muryango uba mu itongo, uvuga ko wababajwe n’aka karengane ko gusenyerwa iyi nzu.

Ubwo iyi nzu yasenywaga n’ubuyobozi, byarakaje abaturanyi b’uyu muryango bashaka kurwanya inzego bazitera amabuye ariko na bo ntibyabahira kuko bakubiswe inkoni nyinshi.

Umwe mu baturanyi yagize ati “Icyatumye batera amabuye, ni agahinda k’abana be n’ukuntu na we ubwe ahagaze.”

Umwe muturage avuga ko batumva uburyo ubuyobozi bwasenye iyi nzu y’umuturanyi wabo kuko yayisakaye bureba.

Ati “Twatangajwe no kubona umusaza bamusenyeye kandi ntahandi hantu afite ho kuba.”

Undi muturage yagize ati “Ni igikomere kiri ku mutima kuko niba ari kuryama niba ari guteka nta n’uwabimenya kuko ari kurara ahagaze.”

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ndetse ajya ku biro by’umukozi ushinzwe itangamazamakuru mu Karere wari wamwizeje ko aza kumuhuza n’Umuyobozi w’Akarere ariko akahamara amasaha atatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin aheruka kubwira RADIOTV10 ko uyu muturage bamusabye gushaka aho acumbika ubundi akazabanza agashaka ibyangombwa byo kubaka kuko aha ashaka kubaka ari mu mujyi.

Yagize ati “Twamugiriye inama kenshi ariko ikigaragara uyu muturage arashaka kwigomeka, arimo arubaka ku mbaraga.”

Mvuyekure uvuga ko ubwo yasenyerwaga n’ubuyobozi ntakintu yaramuye mu nzu kuko ibikoresho byose byarimo byangiritse, akavuga ko adateze kuva aha yabujijwe kubaka kuko ngo ari kuri gakondo ye.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 2

  1. Cyriaque says:

    Nyabuneka, nyabuna bayobozi mujye mubitekerezaho neza mbere yo gufata icyemezo. Ibigaragara hari aho mushyira mu bikorwa gahunda sa Le ta musizemo ingufu z’umurengera. Kubuza umuturage gusakara insu waremeyeko izamurwa ikagera aho isakarwa uba wirengagije KO waba wararangaye, bityo wakamuhannye we NK’uwarenze lu mabwiriza ariko ntukore igikorwa kimeze nko guhima uluryangowe harimo n’abana n’umugore. Ibyo bisiga ingaruka zitari nziza kuribo n’ababibonye mwakoze ibintu NK’ibi. Rose mwikosore tukomeze tugire igihugu cy’amahoro n’umutekano aho umuturage akomeza kwishimira ibimukorerwa kandi nawe agizemo uruhare. Wibukeko ejo nawe hari itegeko ryakuryoza ibyo wahutaje uhagaze mu nshingano ukazikoresha nabi. Baturage natwe tujye twitabira inama zitegura ibikorwa bya gahunda sa Leta ziteganijwe, mubaze aho mutumva musobanuze, musobanukirwe hakiri kare. Byose bituruka kuba mutazi ibijya mbere kuko mutanamenye igihe byavugiwe. Twese duhararire gusigasira ibyagezweho, twimakaza uburenganzira n’ubutabera juri buri wese.

  2. Pegasus Spark says:

    Itangazamakuru narisabaga ko ryajya ryitodera inkuru nk’izi, rikirinda kubogama, rikababza kureba kuri gahunda ya politike y’igihugu, rikirinda amarangamutina. Impamvu mpereye kuri bino, nuko naryo rimaze iminsi rishyirwa mumajwi ko rihabwa “Akantu” kugirango ribashe gutambukiriza ikuru kanaka. Kubera ko uwo munyamakuru aba yahawe akantu, akazana amaranga-mutima mumwanya w’ahari kujya PROFESIYONALIZIME”!

    Hakagombye kwibazwa imiterere ya gahunda ya Leta yo kubaka no kuvugurura imijyi mu Rwanda uko iteye.
    Hakibazwa nanone niba abaturage bazi iyo gahunda nshya y’imyubakire uko iteye.
    Hakibazwa niba iyo gahunda hari icyo uteganya iyo umuturage ateganywa kubanza kubahiriza iyo yifuza kuvugurura, gusana cg kubaka inzu ye, ese abigenza gute cg abinyuza muyihe nzira?

    Ibyo byose iyo umaze kubyibaza, uhita ureba niba umuturage yaranyuze munzira zemewe , yarubahirije amabwiriza y’ibisabwa ajya gusana.
    Byakabaye ari byiza itangazamakuru rigiye rifasa abaturage kumva gahunda za Leta bakanazikurikiza.

    Kugirango umujyi urusheho gusa neza, ni uko abaturage bifuza kubaka, abasana cg abavugurura bagomba kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi aho kiri.

    Uko nsanzwe nzi neza, akarere ka Rubavu, mubijyanye n’imyubakire, abaturage baho bakunze kugira umuco wo kwigomeka kunzego z’ubuyobozi, bagakora ibyo bishakiye, bakubaka mukajagari.

    Ubuyobozi bw’akarere n’umurenge butabaye kali (serious), umujyi wakomeza kuba uwakajagari!

    Icyo nsozerezaho, ni uko kubyerekeranye n’inyubako, BIRANGWAMO RUSWA NYINSHI CYANE, cyane cyane munzego z’ibanze (kurwego rw’Isibo, Umudugudu, Akagali, rimwe na rimwe n’urw’umurenge)!
    Murakoze

Leave a Reply to Cyriaque Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru