Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Yapfiriye mu icumbi nyuma kuraranamo n’uwahoze ari umugore we

radiotv10by radiotv10
05/08/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Hari umuyobozi umaze icyumweru batazi aho aherereye, Meya yagize icyo abivugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Mu macumbi y’akabari gaherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, basanze umugabo yapfiriyemo mu gihe yari yararanyemo n’uwahoze ari umugore we bari baratandukanye waje kumusigamo avuga ko agiye kuzana ubwishyu bwa Lodge.

Ibi byabaye ku manywa y’ihangu kuri uyu wa Kane tariki 04 Kanama 2022 ubwo abakora mu kabari kazwi nka Kwetu Bar gaherereye mu Mudugudu wa Kalisimbi mu Kagari ka Kivumu, bajya kureba amakuru y’umukiliya wabo wari warayemo bagasanga ibye byarangiye.

Uyu mugabo witwa Djuma w’imyaka 62 yari yaje gucumbika muri iri cumbi ku wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022 ubundi araranamo n’umugore bahoze babana bakaza gutandukana.

Uwahaye amakuru RADIOTV10 avuga ko aba bombi yaba ari uyu nyakwigendera ndetse n’umugore, basanzwe batuye muri aka gace muri Gisenyi.

Uyu mugore yaje kuva muri iri cumbi avuga ko agiye kuzana amafaranga yo kwishyura icumbi ariko agenda muti wa mperezayo ari na byo byaje gutuma abakora muri aka kabari bajya kureba iby’uyu mugabo kuko yari amazemo igihe adasohoka.

Ku isaha ya saa munani n’igice ni bwo abakora muri aka kabari bagiye kureba uyu mugabo basanga yapfuye, bahita biyambaza inzego na zo zihutiye kuharera.

Jean Bosco Tuyishime Umunyamabanga uyobora Umurenge wa Gisenyi, avuga ko uyu nyakwigendera yagiye gucumbika muri ariya macumbi mu saa cyenda z’ijoro ubwo imvura yari iri kugwa.

Uyu muyobozi avuga ko abakora muri aka kabari bakimenya ko uyu mugabo yapfuye bahise babimenyesha inzego zirimo n’iz’umutekano zahise zitangira gushakisha umugore bari bararanye.

Umugore wari wararanye na nyakwigendera aracyashakishwa mu gihe umurambo w’umugabo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

COVID-19: Hari abashobora kuzakingirwa kugeza ku rukingo rwa 5 mu Rwanda

Next Post

DRC: Rwongeye rwambikanye hagati ya FARDC na M23

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Rwongeye rwambikanye hagati ya FARDC na M23

DRC: Rwongeye rwambikanye hagati ya FARDC na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.