Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ruhango: Ibyiciro by’ubudehe hari abo byabujije kujya kwiga Kaminuza kandi bafite amanota ahagije

radiotv10by radiotv10
30/07/2021
in MU RWANDA
0
Ruhango: Ibyiciro by’ubudehe hari abo byabujije kujya kwiga Kaminuza kandi bafite amanota ahagije
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva ibyiciro by’ubudehe byashyirwaho mu Rwanda mu mwaka wa 2001, hari bamwe bagiye bagaragaza ko batanyurwa n’ibyiciro bashyirwamo ndetse bamwe muri abo bikaba byaragiye binabagiraho ingaruka zitandukanye.

Urugero ni Niyogisubizo Clement  wo mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango wagize amanota amwemerera kwiga muri Kaminuza mu mwaka wa 2017 ariko kuko iwabo bari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe bituma abura amahirwe, nyamara abo bize bimwe yanarushije amanota bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bajya kwiga ibidatandukanye n’ibyo na we yari yasabye kwiga kandi bahabwa inguzanyo, mu gihe we yasabwaga kwirihirira. Clement yatekerereje umuyamakuru wa RadioTv10 ibyamubayeho.

Yagize ati” Nkora ikizami gisoza amashuri yisumbuye nari nagize Aggregates 58 (ibipimo by’amanota bikoreshwa mu mashuri mu Rwanda), icyo gihe nanditse nsaba inguzanyo ngo mbashe kwiga Kaminuza ntibafanta, icyiciro cy’ubudehe cyabigizemo uruhhare kuko hari abo nzi twize bimwe bagize amanota ari munsi yayo nagize bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bemerewe kujya kwiga bakanahabwa inguzanyo. Rwose hari abo nzi bafashe bafite 45 na 50.’’

Niyogisubizo avuga ko ibyagenderwagaho bindi yari abyujuje kuko ibyifuzwaga icyo gihe byabaga birimo ko uhisemo ibyo yiga biri ku isoko bimuha amahirwe yo gutoranywa ariko akavuga ko abo bize bimwe banasabye kwiga bimwe kandi mu bigo bimwe yewe yanarushije amanota ariko bari mu cyiciro cyiza kuruta icyo yari arimo batoranyijwe, naho we agasigara.

Ubusanzwe minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko,  ibyiciro by’ubudehe ari ubutyo bugaragaza ishusho y’imibereho y’abaturage n’uko barutana mu bukungu. Ubwo byatangizwaga mu mwaka wa 2001 byari bitandatu bigizwe n’amazina arimo abatindi n’abatindi nyakujya, ibitarashimishije ababishyirwamo bikaza kuvugururwa muri 2015 bikagirwa bine ndetse bikarangwa n’imibare aho kuba amazina yanenzwe kuba asesereza.

Kuwa 16 Kanama 2020 inama y’abaminisitiri yemeje ivugururwa rishya ry’ibyiciro by’ubudehe aho byakuwe mu mibare bigashyirwa mu nyuguti.

Inkuru ya: Inkuru ya: Denise Mbabazi Mpambara/RadioTV10Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 13 =

Previous Post

Uburezi: Mu banyeshuri barenga ibihumbi 100 batangiye ibizamini, 100 muri bo barwaya COVID-19

Next Post

MALI: Perezida w’igihugu ku munsi w’irayidi yari yivuganywe n’umugizi wa nabi Imana ikinga akaboko

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MALI: Perezida w’igihugu ku munsi w’irayidi yari yivuganywe n’umugizi wa nabi Imana ikinga akaboko

MALI: Perezida w'igihugu ku munsi w’irayidi yari yivuganywe n’umugizi wa nabi Imana ikinga akaboko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.