Ruhango: Icyo ubuyobozi buvuga ku ndwara yafashe abanyeshuri 70 icyarimwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko mu Rwugene rw’Amashuri (GS) Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, hari abanyeshuri 72 barwariye rimwe indwara y’ibicurane, ubuyobozi bw’Akarere burahumuriza, bukavuga ko ari indwara isanzwe atari icyorezo nk’uko hari abari babiketse.

Uburwayi bw’aba banyeshuri bwabafashe mu gihe cy’iminsi ibiri, bwatumye bagana Ikigo Nderabuzima cya Kibingo, aho umunyamakuru wahageze yasanze baje kwivuza.

Izindi Nkuru

Nubwo aba banyeshuri bavuga ko ikibarembeje ari ibicurane, bavuga ko bafashwe baribwa umutwe no gucika intege, gusa ni ibimenyetso bisanzwe bigaragazwa n’uwarwaye ibicurane bisanzwe.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, giherutse gutangaza ko ibicurane biriho atari icyorezo nk’uko bamwe babikeka ndetse ko atari COVID yagarutse, ahubwo ko ari ibisanzwe biterwa n’uko ikirere kimeze muri iki gihe.

Aba banyeshuri bo muri GS Indangaburezi, bavuga ko ubuyobozi bw’Ishuri bwemereye buri wese wafashwe kujya kwivuza kugira ngo hatagira uremba.

Umwe yabwiye Ikinyamakuru Umuseke ati “Habanje gufatwa bakeya muri twe, abo ni bo bagiye banduza bagenzi babo.”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yavuze ko akurikije ibimenyetso by’aba banyeshuri barwaye, ari ibicurane bisanzwe, atari icyorezo nk;uko hari ababikeka.

Yagize ati “Bafite ibimenyetso bya Grippe [ibicurane] byo gufungana binyuze mu nzira y’ubuhumekero, ntakindi kibazo kidasanzwe.”

Uyu muyobozi avuga ko muri iri shuri higa abanyeshuri 1 500, bityo ko kuba harwaye abanyeshuri 70 bitafatwa nk’ibasanzwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru