Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi rukurikiranye umugore wo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo, icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana we w’umuhungu aho yisobanuye avuga ko yabikoze ashaka kumuca ku ngeso y’ubujura.
Uyu mugore w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Kigali mu Kagari ka Marembo mu Murenge wa Kinihira, akurikiranyweho kumena amazi ashyushye umwana w’umuhungu w’imyaka 19 amushinja ubujura.
Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi bwaregeye uyu mugore Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi.
Ni icyaha cyakozwe tariki 11 Ugushyingo 2021 ubwo uyu mugore yahengeraga umuhungu aryamye ubundi akamumenaho amazi yari yashyuhije akabira.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu muhungu yahise yangirika mu isura, mu maso no ku nda agahita yitabaza inzego ajya kurega nyina agahita atabwa muri yombi.
Mu ibazwa ry’uregwa, yemereye Ubushinjacyaha ko yakoze kiriya gikorwa ariko ko yabitewe na Shitani.
Avuga ko yamennyeho amazi ashyushye ku muhungu we ashaka kumuca ku ngeso y’ubujura buvugwa kuri uyu muhungu.
Ubushinjacyaha buburana n’uyu mugore buvuga ko ibitangazwa n’uyu mugore bidafite ishingiro kuko umuhungu we yamubajije icyo ashyuhiije amazi, undi akamubwira ko ari ayo guha ingurube.
Ubushinjacyaha buvuga uyu mugore yakoze kiriya gikorwa yagitekerejeho ku buryo biramutse bimuhamye yahanwa hagendewe ku ngingo y’ 121 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.
RADIOTV10