Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rurangiranwa wakiniraga ikipe yo muri Espagne agiye gusubira mu yo yahozemo mu Bwongereza

radiotv10by radiotv10
21/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rurangiranwa wakiniraga ikipe yo muri Espagne agiye gusubira mu yo yahozemo mu Bwongereza
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi İlkay Gündoğan wakiniraga FC Barcelone yo muri Espagne, ari hafi gusubira muri Manchester City yo mu Bwongereza, aho ari businyire amasezerano y’umwaka umwe (1).

Nyuma y’ibiganiro byagenze neza hagati ya İlkay Gündoğan n’ikipe ya Manchester City, mu masaha 48 ashize, yamaze kumvikana n’iyi kipe, bijyanye no kuba yayisubiramo, dore ko ku ya 26 Kamena 2023 ari bwo yayivuyemo, yerecyeza muri FC Barcelone yo muri Espagne.

İlkay Gündoğan w’imyaka 33, uherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu y’Ubudage, agiye gutandukana na FC Barcelone nyuma y’umwaka umwe ayigezemo, aho bivugwa ko bitewe n’ibibazo by’ubukungu bituma iyi kipe igomba kurekura umwe mu bakinnyi 3 bayo bahembwaga amafaranga menshi kurusha abandi.

İlkay Gündoğan, Umudage ariko ufite ababyeyi bakomoka muri Turikiya, nyuma yo kutagaragara ku mukino wa mbere wa Shampiyona ya Espagne La Liga 2024-2025 FC Barcelone yatsinzemo FC Valence ibitego 2-1 kuri Estadio de Mestalla, Ikinyamakuru cyo muri Espagne cyitwa Diario Sport ni cyo cyabanje gutangaza ko İlkay Gündoğan yasabye gusohoka muri FC Barcelone.

İlkay Gündoğan yakiniye Manchester City kuva muri 2016 kugeza muri 2023, agatwarana na yo ibikombe 14, birimo 5 bya Shampiyona Premier League, 2 bya FA Cup, 4 bya Carabao Cup, 2 bya FA Community Shield, na 1 cya UEFA Champions League.

Agiye gusubira muri iyi kipe dore ko n’umutoza wayo Pep Guardiola yamaze kubiha umugisha nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru w’Umutaliyani Fabrizio Romano, inzobere mu bijyanye n’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi.

Amakuru dukesha uyu Fabrizio Romano aremeza ko byamaze kurangira, aho İlkay Gündoğan yumvikanye na FC Barcelone gusesa amasezerano, yari kuzageza muri 2025.

Gündoğan agiye gusubira muri Man City
FC Barcelone yari amazemo umwaka agiye kuyisohokamo

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 9 =

Previous Post

Congo: Guverinoma yafashe icyemezo kigaragaza ko indwara y’Ubushita bw’Inkende yafashe intera

Next Post

Abandi bahinzi bagaragaje ikindi kibazo cyo gitandukanye n’icyagarutsweho na Perezida Kagame

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abandi bahinzi bagaragaje ikindi kibazo cyo gitandukanye n’icyagarutsweho na Perezida Kagame

Abandi bahinzi bagaragaje ikindi kibazo cyo gitandukanye n’icyagarutsweho na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.