• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rurangiranwa wakiniraga ikipe yo muri Espagne agiye gusubira mu yo yahozemo mu Bwongereza

radiotv10by radiotv10
21/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rurangiranwa wakiniraga ikipe yo muri Espagne agiye gusubira mu yo yahozemo mu Bwongereza
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi İlkay Gündoğan wakiniraga FC Barcelone yo muri Espagne, ari hafi gusubira muri Manchester City yo mu Bwongereza, aho ari businyire amasezerano y’umwaka umwe (1).

Nyuma y’ibiganiro byagenze neza hagati ya İlkay Gündoğan n’ikipe ya Manchester City, mu masaha 48 ashize, yamaze kumvikana n’iyi kipe, bijyanye no kuba yayisubiramo, dore ko ku ya 26 Kamena 2023 ari bwo yayivuyemo, yerecyeza muri FC Barcelone yo muri Espagne.

İlkay Gündoğan w’imyaka 33, uherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu y’Ubudage, agiye gutandukana na FC Barcelone nyuma y’umwaka umwe ayigezemo, aho bivugwa ko bitewe n’ibibazo by’ubukungu bituma iyi kipe igomba kurekura umwe mu bakinnyi 3 bayo bahembwaga amafaranga menshi kurusha abandi.

İlkay Gündoğan, Umudage ariko ufite ababyeyi bakomoka muri Turikiya, nyuma yo kutagaragara ku mukino wa mbere wa Shampiyona ya Espagne La Liga 2024-2025 FC Barcelone yatsinzemo FC Valence ibitego 2-1 kuri Estadio de Mestalla, Ikinyamakuru cyo muri Espagne cyitwa Diario Sport ni cyo cyabanje gutangaza ko İlkay Gündoğan yasabye gusohoka muri FC Barcelone.

İlkay Gündoğan yakiniye Manchester City kuva muri 2016 kugeza muri 2023, agatwarana na yo ibikombe 14, birimo 5 bya Shampiyona Premier League, 2 bya FA Cup, 4 bya Carabao Cup, 2 bya FA Community Shield, na 1 cya UEFA Champions League.

Agiye gusubira muri iyi kipe dore ko n’umutoza wayo Pep Guardiola yamaze kubiha umugisha nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru w’Umutaliyani Fabrizio Romano, inzobere mu bijyanye n’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi.

Amakuru dukesha uyu Fabrizio Romano aremeza ko byamaze kurangira, aho İlkay Gündoğan yumvikanye na FC Barcelone gusesa amasezerano, yari kuzageza muri 2025.

Gündoğan agiye gusubira muri Man City
FC Barcelone yari amazemo umwaka agiye kuyisohokamo

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 15 =

Previous Post

Congo: Guverinoma yafashe icyemezo kigaragaza ko indwara y’Ubushita bw’Inkende yafashe intera

Next Post

Abandi bahinzi bagaragaje ikindi kibazo cyo gitandukanye n’icyagarutsweho na Perezida Kagame

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Abandi bahinzi bagaragaje ikindi kibazo cyo gitandukanye n’icyagarutsweho na Perezida Kagame

Abandi bahinzi bagaragaje ikindi kibazo cyo gitandukanye n’icyagarutsweho na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.