Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Abahinzi b’umuceri bigeze kugarukwaho na Perezida Kagame bongeye kumwenyura

radiotv10by radiotv10
05/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Abahinzi b’umuceri bigeze kugarukwaho na Perezida Kagame bongeye kumwenyura
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bigeze kugarukwaho na Perezida Paul Kagame kuko bari barabuze isoko ry’umusaruro wabo, bakaza kuribona ariko ntibahite bishyurwa, ubu barabyinira ku rukoma, ko bamaze kwishyurwa, ndetse bakaba baramanuye amasuka bakongera guhinga.

Mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka, RADIOTV10 yagaragaje ikibazo cy’umusaruro w’umuceri wari waraheze ku muga no mu bubiko kubera kubura isoko.

Ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro z’Abadepite ku ya 14 Kanama 2024, yagarutse kuri iki kibazo cy’abahinzi, aho yavuze ko bibabaje kuba abahinzi bashishikarizwa guhinga bivuye inyuma ariko bakabura isoko ry’umusaruro.

Nyuma y’iminsi micye, hahise hatangira igikorwa cyo gutwara umuceri wari mu mifuka ku mbuga kugira ngo imvura itawusanga hanze ndetse nyuma hakurikiraho uwari mu bubiko.

Icyakora abahinzi ntibahise babona amafaranga y’uwo musaruro wabo, ndetse bamwe batangira gutakaza icyizere ko batazishyurwa mu gihe hari n’abandi bari bagifite.

Nyuma y’amezi abiri umusaruro wabo ujyanywe, ubu barabyinira ku rukoma, nyuma yuko bamwe batangiye kwishyurwa, ndetse bakabona ubutumwa buza kuri Konti zabo.

Ngarambe Protais yagize ati “Twari twarigunze cyane twaranihebye, ariko amafaranga yaraje nanjye nayabonye none dore n’agatabo ndagafite.”

Aba bahinzi bavuga ko ntawundi babikesha, atari Umukuru w’Igihugu udahwema kugoboka abaturage, byumwihariko ari we bakesha kuba ikibazo cyabo cyarakemutse.

Mushimiyimana Anna na we ati “Ariko turashimira Perezida wa Repuburika kuba yarakemuye ikibazo cyacu none n’amafaranga twari tumaze iminsi twarahebye na yo akaba atugezeho.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’Amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Kibaya cya Bugarama, Bunani Obed agaruka ku mpamvu aya mafaranga yatinze kugera kuri aba baturage ndetse agashimangira ko ubu abahinzi bose mu cyumweru kimwe bazaba bamaze kuyabona.

Ati “Babanje kuza gukemura ikibazo cyo gukura umuceri hanze kugira ngo utanyagirwa bajya no gutanga ubwo butabazi mu tundi Turere nyuma baragaruka gutwara n’uwo mu bubiko bisa n’aho amafaranga atinze atari uko batinze kwishyura. Amafaranga yatangiye kugera ku bahinzi, ubu mu cyumweru kimwe bose baraba bayabonye.”

Ikibaya cya Bugarama gihingwa umuceri n’abahinzi bagera ku 7 700 bo mu Mirenge ya Bugarama, Muganza, Gikundamvura na Nyakabuye babarizwa mu makoperative 4.

Umusaruro wabo wari warabuze isoko wararibonye
Ubu banasubiye mu mirima bari guhinga undi muceri

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 17 =

Previous Post

Hatangajwe ibyaha bikekwa ku ‘mupfumu’ uzwi mu Rwanda watawe muri yombi

Next Post

Ngororero: Bagaragaje ibimenyetso byatumye batangira kwikanga amapfa

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngororero: Bagaragaje ibimenyetso byatumye batangira kwikanga amapfa

Ngororero: Bagaragaje ibimenyetso byatumye batangira kwikanga amapfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.