Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bari mu byishimo bitagira ingano nyuma yo guhabwa matela, bagaca ukubiri no kurara ku bishogori n’ibyatsi byabaga byuzuyemo imbaragasa zararaga zibarya ijoro ryose, none ubu bararara ahanepa.
Aba baturage bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Mudugudu wa Ngomba mu Kagari ka Cyangugu mu Murenge wa Kamembe bahawe izi matela, nyuma yo gukorerwa ubuvugizi na RADIOTV0.
Mu mpera z’umwaka ushize umunyamakuru yasuye aba baturage, bamwakiriza agahinda ko kuba batagoheka kubera kuribwa n’imbaragasa.
Aba baturage bo mu miryango 14, yose yahawe matela aho buri muryango wabonye izijyanye n’umubare w’abawugize.
Kabananiye Anatolie ati “Ndishimye cyane kubona matora. Najyaga i Congo gusaba yo imyenda nayizana ngashaka n’ibyatsi ngasasa, ariko ubu nishimiye kuryama kuri matora nanjye.”
Matagata Jeanne na we ati “Nararaga mu mbaragasa, abana nabo bararaga mu byenda bidafite uko bimeze ariko ubu abana basigaye bigaragura kuri matora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre ashimira itangazamakuru ko ryagaragaje ikibazo cy’aba baturage bigatuma ubuyobozi buhita bugihagurukira.
Ati “Twabahaye matora mu minsi ishize ubu bararyama bagasinzira, iyo mugeze ahantu mukabona ikintu kitameze neza mukatubwira turagikosora kubera ko twese tuba dukorera umuturage umwe.”
INKURU MU MASHUSHO
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10