Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Abararaga ahatumaga burinda bucya batagohetse ubu bararyama ijoro rikababana rito

radiotv10by radiotv10
14/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Abararaga ahatumaga burinda bucya batagohetse ubu bararyama ijoro rikababana rito
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bari mu byishimo bitagira ingano nyuma yo guhabwa matela, bagaca ukubiri no kurara ku bishogori n’ibyatsi byabaga byuzuyemo imbaragasa zararaga zibarya ijoro ryose, none ubu bararara ahanepa.

Aba baturage bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Mudugudu wa Ngomba mu Kagari ka Cyangugu mu Murenge wa Kamembe bahawe izi matela, nyuma yo gukorerwa ubuvugizi na RADIOTV0.

Mu mpera z’umwaka ushize umunyamakuru yasuye aba baturage, bamwakiriza agahinda ko kuba batagoheka kubera kuribwa n’imbaragasa.

Aba baturage bo mu miryango 14, yose yahawe matela aho buri muryango wabonye izijyanye n’umubare w’abawugize.

Kabananiye Anatolie ati “Ndishimye cyane kubona matora. Najyaga i Congo gusaba yo imyenda nayizana ngashaka n’ibyatsi ngasasa, ariko ubu nishimiye kuryama kuri matora nanjye.”

Matagata Jeanne na we ati “Nararaga mu mbaragasa, abana nabo bararaga mu byenda bidafite uko bimeze ariko ubu abana basigaye bigaragura kuri matora.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre ashimira itangazamakuru ko ryagaragaje ikibazo cy’aba baturage bigatuma ubuyobozi buhita bugihagurukira.

Ati “Twabahaye matora mu minsi ishize ubu bararyama bagasinzira, iyo mugeze ahantu mukabona ikintu kitameze neza mukatubwira turagikosora kubera ko twese tuba dukorera umuturage umwe.”

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 12 =

Previous Post

Menya ibyemezo bibiri bikurikirana nyuma ny’ibyagaragajwe n’umukinnyi w’Umunyekongo byamaganiwe kure mu Rwanda

Next Post

Hatangajwe ibyemerejwe mu kiganiro cya Ambasaderi Rosemary n’Umuyobozi w’Umurwa mukuru wa Ghana

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ibyemerejwe mu kiganiro cya Ambasaderi Rosemary n’Umuyobozi w’Umurwa mukuru wa Ghana

Hatangajwe ibyemerejwe mu kiganiro cya Ambasaderi Rosemary n’Umuyobozi w’Umurwa mukuru wa Ghana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.