Monday, September 9, 2024

Menya ibyemezo bibiri bikurikirana nyuma ny’ibyagaragajwe n’umukinnyi w’Umunyekongo byamaganiwe kure mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu w’Umunyekongo, Héritier Nzinga Luvumbu uherutse kugaragaza ikimenyetso cyo kuvanga politiki na ruhago mu Rwanda, akanifatirwaho icyemezo na FERWAFA, ikipe ya Rayon Sports yakiniraga, na yo yatangaje ko batandukanye ku bwumvikane.

Ni nyuma y’imyitwarire yagaragaje ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yatsindaga igitego mu mukino wari wahuje Rayon Sports na Police FC, akakishimira akora ikimenyetso nk’ikimaze iminsi gikorwa n’abayobozi muri Congo kigaragazamo kwikoma u Rwanda.

Nk’uko abakinnyi bagenzi be bari mu gikombe cya Afurika babigenge, bashyize ikiganza cy’iburyo ku munwa bawupfutse, mu gihe intoki z’ukuboko kw’imoso ziba zitunze ku gahanga, Luvumbu na we ni ko yabigenje.

Nyuma y’iyi myitwarire yamaganiwe kure na bamwe mu Banyarwanda, ikipe yakiniraga ya Rayon Sports yatangaje ko yitandukanyije na we, mu butumwa yatanze ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024.

Bucyeye bwaho kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na ryo ryatangaje ko Héritier Nzinga Luvumbu ahagaritswe mu bikorwa bya ruhago mu Rwanda mu gihe cy’igice cy’umwaka.

Itangazo rya FERWAFA ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko icyo cyemezo gishingiye ku kuba “Héritier Nzinga Luvumbu yaragagaye yerekana ibimenyetso bijyanye na Politiki bihabanye n’amategeko shingiro n’amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA, CAF na FIFA, abuza gukoresha ibimenyetso cyangwa amagambo bya politiki mu mupira w’amaguru.”

Nyuma y’amasaha atanu FERWAFA ishyize hanze iri tangazo, ubuyobozi bwa Rayon Sports na bwo bwahise bushyira hanze irindi, buvuga ko Ku bwumvikane bw’impande zombi, Rayon Sports yatandukanye n’umukinnyi Héritier Luvumbu Nzinga.”

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bumaze igihe bushinja u Rwanda guteza ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’iki Gihugu, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda itahwemye kubihakana.

Ubwo Perezida Felix Tshisekedi yakiraga ikipe y’iki Gihugu yegukanye umwanya wa kane mu gikombe cya Afurika, yashimiye abakinnyi kuba barifatanyije n’Igihugu cyabo ngo kwamagana ubushotoranyi bakorerwa n’u Rwanda dore ko na bo berekanye icyo kimenyetso mu mukino wa 1/2 wahuje DRC na Cote d’Ivore.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts