Bamwe mu bahinzi b’umuceri babarizwa muri Koperative Coproriki yo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bamaze igihe bataka ibihombo bakomeje guterwa n’iyangirika ry’umuhanda ryatumye umusaruro wabo ubura uko ugezwa ku isoko, mu gihe ubuyobozi bubasezeranya ko bashonje bahishiwe.
Umuhanda ugera mu Kagari ka Kizura, warangiritse ku buryo abawugendamo bagenda bakomwa mu nkokora n’ibinogo biyinshi biwurimo ndeste n’ubunyerere buwugaragaramo mu gihe cy’imvura.
Ibi bituma imodoka zitwara umusaruro w’umuceri zitagererayo ku gihe kuko habanza kugurwa umuceri uri ahashobora kugendeka bityo abanyamuryango ba Coproriki bagatinda kugurirwa.
Ndayambaje Jean Claude agira ati “Ubundi mu gihe cy’imvura n’igare ntirishobora kuhagenda kubera ubuhanda mubi, ku buryo ubushize imodoka zaje zigahera mu nzira.”
Perezida wa Koperative Coproriki, Hamenyimana Oscar avuga ko umuhanda mubi ugera aho iyi Koperative ikorera ugira ingaruka ku mikorere yayo zirimo kudindira kw’ibikorwa bimwe na bimwe.
Ati “Biba bigoye kuko imvura ishobora kugwa yikurikiranya imodoka ntizibashe kuhagera kandi abahinzi bagakomeza gusarura ku buryo n’uwo muceri ushobora kumerera ku mbuga. Kugeza ubu andi makoperative yamaze gufunga sezo (season) kuko bagurishirije ku gihe umusaruro wabo, ariko twe hari ubwo imodoka ziherutse kuza zimara ibyumweru bibiri zaraheze mu nzira.”
Uretse kuba umusaruro wabo utinda kugera ku isoko, no kugerwaho n’inyongeramusaruro na byo biba ingorabahizi kuko bisaba ko zibitswa hakurya mu Murenge wa Muganza zikagezwa mu Kizura ari uko habonetse umucyo, bityo abamaze kubagara bagatinda kuzishyiriramo.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred avuga ko hari umushinga wo gushyira ibikorwa remezo mu kibaya cya Bugarama birimo n’imihanda.
Ati “Ikibazo cy’umuhanda turakizi, hari uburyo turi kukiganiraho n’abafatanyabikorwa ku buryo bigiye guhabwa umurongo. Bizere ko hari umushinga wo gutunganya ikibaya cyose kigashyirwamo ibikorwa remezo harimo n’imihanda.”
Kuri buri ihinga Koperative Coproriki ibasha kweza umuceri nibura ungana na toni 1 300 zivuye ku buso bungana na Hegitari 300, icyakora muri koperative enye zibarizwa mu kibaya cya Bugarama, iyi ni yo igurisha nyuma y’izindi kubera umuhanda mubi.



Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10