Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Abatuye ahitiriwe umujyi uzwi ku Isi bavuga ko ntacyo bibamariye

radiotv10by radiotv10
08/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Abatuye ahitiriwe umujyi uzwi ku Isi bavuga ko ntacyo bibamariye
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu gace kiswe ‘Beijing’ gaherereye mu Kagari ka Murya mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, bavuga ko nubwo hahawe iri zina ry’Umujyi uzwiho kuba ukomeye, ariko kuri bo imibereho itigeze ihinduka.

Aka gace kahawe iri zina ry’Umurwa Mukuru w’u Bushinwa, nyuma yuko hazanywe uruganda rutunganya nyiramugengeri rukoramo Abashinwa, ari na yo ntandaro yo kuhita iri zina.

Mukandayisenga Patricie agira ati “Byaturutse ku Bashinwa baje gukora mu ruganda bahitirira umujyi wabo, ubu nyine natwe twabaye ab’i Beijing.”

Ahiswe Beijing ni igice cy’Umudugudu wa Ryagashyitsi n’uwa Nyagasozi yo muri aka Kagari ka Murya.

Abatuye aka gace bumvaga ko kuza k’uru ruganda kwakabaye kumvikanamo kuhazana amajyambere ku baturage ndetse n’iri zina hiswe rikajyana n’impinduka nziza ku mibereho yabo, gusa bakavugako nta mpinduka zabayeho, ahubwo rukaba rubatera ivumbi n’urusaku ku barwegereye.

Mukaribenze Felicite ati “Nyine ni ikibazo, kuva uruganda rwaza iyo rwatse nta buzima abenshi baba bafite. Nk’umuntu urwara umutima agira ikibazo. Ubwo rero nyine bikadutera ikibazo kubera uruganda.”

Patricie Mukandayisenga na we ati “Njyewe mbona ntacyo rutumariye. None se ko nta kazi nahabonye, akaba nta n’umwana wanjye wahabonye akazi, ukaba unabona akenshi akazi bagahereza abaturutse hirya kure.”

Bavuga ko aho kugira ngo uru ruganda rutange akazi ku rubyiruko rw’aha i Beijing rwivane mu bukene, ahubwo rwaba rugira uruhare mu kwangirika kw’abana b’abakobwa baho bivugwa ko bashorwa mu ngeso mbi n’abakozi baho babashora mu busambanyi.

Nyiransabimana Agnes ati “Ugasanga n’abana ba hano bangiritse kubera kwigemura mu gipangu bicuruza imibiri kubera ubukene. Abana b’abakobwa b’ino aha kubera ubukene bataranabahaye akazi, bajya mu gipangu kwicuruza. Niba ari umukobwa wabyariye iwabo, umwana akabona igikoma avuye kwicuruza. Hano hari abakobwa babyaye abana b’abashinwa bagera kuri batatu.”

Umuyobozi Wungirije w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique ntiyemeranya n’aba baturage ko kuza k’uru ruganda ntacyo byahinduye ku mibereho y’abaruturiye kuko rwatanze amafaranga y’ingurane ku byabo bigatuma bamwe babona amafaranga

Ati “Buriya abaturage ba hariya bari hasi cyane, ariko bamaze kubona ingurane ikwiye ku butaka bwabo imibereho yabo yahise ihinduka. Ni amafaranga yari aziye rimwe bashoboraga kubonaho ubundi butaka bakanasagura.”

Abajijwe umubare w’abaturage uru ruganda rwaba rwarishyuriye mituweri uyu mwaka nk’uko izindi nganda zijyanamo n’Akarere ka Rusizi muri gahunda ya ‘Tujyanemo’, uyu muyobozi yirinze kuwukomozaho ahubwo atanga icyizere ko umwaka utaha bagomba kwiyongera

Ati “Mu ruganda rumeze nka kuriya nk’uko n’izindi nganda zidufasha, muri uyu mwaka wa mituweri tugiye gutangira tuzabegera niba baranafashije bacyeya turizera ko bazongera.”

Amakuru twamenye, ni uko muri uyu mwaka uru ruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri narwo rukayagurisha, rwashyikirije Umurenge wa nzahaha ubufasha bwa mituweri z’abaturage 20.

Uruganda ngo rumeze neza ariko imibereho y’abaruturiye yo ntayo

Abaturiye uru ruganda bo bavuga ko imibereho yanze
Ngo ahubwo uru ruganda rubatera ivumbi n’urusaku

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Rwamagana: Nubwo batangiye guhinga ariko baragaragaza impamvu icyizere cy’umusaruro bifuza ari gicye

Next Post

Yatinyutse umurimo utamenyerewe kuri bagenzi be nyuma yuko uwo bari barashakanye amutereranya

Related Posts

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
31/10/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

by radiotv10
31/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Rubavu, rwataye muri yombi umukobwa w’imyaka 18 ukekwaho kubyara umwana wari ugejeje igihe cyo...

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

by radiotv10
31/10/2025
1

Bamwe mu bo mu Mirenge ya Murama na Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko amazi aturuka mu muhanda w'amakamyo...

IZIHERUKA

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding
MU RWANDA

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
31/10/2025
0

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

31/10/2025
Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

31/10/2025
Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

31/10/2025
Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yatinyutse umurimo utamenyerewe kuri bagenzi be nyuma yuko uwo bari barashakanye amutereranya

Yatinyutse umurimo utamenyerewe kuri bagenzi be nyuma yuko uwo bari barashakanye amutereranya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.