Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Abavuzi gakondo batanu bakurikiranyweho gukata zimwe mu ngingo z’abana

radiotv10by radiotv10
14/06/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe abantu batanu bakora ubuvuzi bwa magendu mu Mirenge itandukanye mu Karere ka Rusizi, bakurikianyweho gukata zimwe mu ngingo z’abana zo mu kanwa bavuga ko babavura ibizwi nko ‘guca ikirimi’ no ‘gukura ibyinyo’.

Aba bavuzi batanu bafatiwe mu Mirenge ya Bugarama, Nzahaha na Muganza yo mu Karere ka Rusizi, aho bari basanzwe bakorera ibi bikorwa byabo by’ubuvizi butemewe.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yafatanyije n’inzego z’ibanze mu gufata aba bantu, yatangaje ko ibi bikorwa bisanzwe bikorerwa impinja byo guca ikirimi (uvulectomy) no gukura ibyinyo (tooth bud removal), bigira ingaruka ku buzima bw’abana zirimo kuba hari abahatakariza ubuzima ndetse n’ubumuga bwa burundu.

Aba bavuzi bafashwe ku Cyumweru tariki 12 Kamena 2022, muri ibi bikorwa byabo bakoresha ibikoresho bidafite isuku bitanemewe nk’ibyuma bifite ubugi ndetse n’imisumari n’imikasi.
Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byari bimaze gufata intera ari na yo mpamvu Polisi yabihagurukiye igafata aba batanu.

Yavuze ko Polisi yari ifite amakuru ko hari abavuzi gakondo umunani bo muri aka Karere ka Rusizi bakora ibi bikorwa, ati “Batanu barafashwe mu gihe abandi batatu bagishakishwa.”
abafashwe barimo Emmanuel w’imyaka 68 y’amavuko, Joseph w’imyaka 39, Ignace w’imyaka 40, Elysée w’imyaka 31 na Rachel w’imyaka 44.

Yavuze ko ubwo aba bafatwaga, polisi yasanze kwa Ignace hari ababyeyi 14 bari bazanye abana babo kubakoreshaho ibi bikorwa by’ubuvuzi butemewe.

Polisi yasanze kuri uyu muvuzi Gakondo ibikoresho biteye inkeke yakoreshaga birimo  ibyuma, imikasi n’amafurusheti.

SP Bonaventure Twizere Karekezi, yagize ati “Aba bakekwaho ibi byaha hamwe n’ibikoresho bifashishaga bashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe. ”
polisi y’u Rwanda ivuga ko abana bagera kuri 28 bahuye n’ibibazo byatewe n’ingaruka zo gukorerwa bimwe muri ibi bikorwa, bajyanywe mu bitaro bya Mibirizi byo mu Karere ka Rusizi hagati ya Mutarama na Kamena uyu mwaka. Muri bo, 22 baravuwe barasezererwa, batatu boherejwe kuvurirwa mu bitaro bikuru, naho abandi babiri bitaba Imana.
SP Bonaventure Twizere Karekezi yagize ati “Ibi ni ibikorwa bitemewe, byangiza ubuzima kandi bikorerwa ahantu hadafite isuku hifashishijwe ibikoresho bidafite ubuziranenge, bishobora no gutera cyangwa kwanduza izindi ndwara impinja.”

SP Bonaventure Twizere Karekezi yaboneyeho kugira inama abaturage bafite abana bazahura n’ibibazo, kujya bagana ibigo nderabuzima bibegereye aho kujyana abana babo muri aba bavuzi babakorera ibikorwa bishobora guhitana abana babo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + twenty =

Previous Post

Kayonza: Yahishuye icyatumye ajya kujugunya mu ishyamba umurambo w’umwana we aho kuwushyingura

Next Post

Bazaze ari abashyitsi basubireyo ari inshuti- Min.Gatabazi yibiye ibanga Abanyarwanda uko bazakira abazitabira CHOGM

Related Posts

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

IZIHERUKA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bazaze ari abashyitsi basubireyo ari inshuti- Min.Gatabazi yibiye ibanga Abanyarwanda uko bazakira abazitabira CHOGM

Bazaze ari abashyitsi basubireyo ari inshuti- Min.Gatabazi yibiye ibanga Abanyarwanda uko bazakira abazitabira CHOGM

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.