Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe abantu batanu bakora ubuvuzi bwa magendu mu Mirenge itandukanye mu Karere ka Rusizi, bakurikianyweho gukata zimwe mu ngingo z’abana zo mu kanwa bavuga ko babavura ibizwi nko ‘guca ikirimi’ no ‘gukura ibyinyo’.
Aba bavuzi batanu bafatiwe mu Mirenge ya Bugarama, Nzahaha na Muganza yo mu Karere ka Rusizi, aho bari basanzwe bakorera ibi bikorwa byabo by’ubuvizi butemewe.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko yafatanyije n’inzego z’ibanze mu gufata aba bantu, yatangaje ko ibi bikorwa bisanzwe bikorerwa impinja byo guca ikirimi (uvulectomy) no gukura ibyinyo (tooth bud removal), bigira ingaruka ku buzima bw’abana zirimo kuba hari abahatakariza ubuzima ndetse n’ubumuga bwa burundu.
Aba bavuzi bafashwe ku Cyumweru tariki 12 Kamena 2022, muri ibi bikorwa byabo bakoresha ibikoresho bidafite isuku bitanemewe nk’ibyuma bifite ubugi ndetse n’imisumari n’imikasi.
Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byari bimaze gufata intera ari na yo mpamvu Polisi yabihagurukiye igafata aba batanu.
Yavuze ko Polisi yari ifite amakuru ko hari abavuzi gakondo umunani bo muri aka Karere ka Rusizi bakora ibi bikorwa, ati “Batanu barafashwe mu gihe abandi batatu bagishakishwa.”
abafashwe barimo Emmanuel w’imyaka 68 y’amavuko, Joseph w’imyaka 39, Ignace w’imyaka 40, Elysée w’imyaka 31 na Rachel w’imyaka 44.
Yavuze ko ubwo aba bafatwaga, polisi yasanze kwa Ignace hari ababyeyi 14 bari bazanye abana babo kubakoreshaho ibi bikorwa by’ubuvuzi butemewe.
Polisi yasanze kuri uyu muvuzi Gakondo ibikoresho biteye inkeke yakoreshaga birimo ibyuma, imikasi n’amafurusheti.
SP Bonaventure Twizere Karekezi, yagize ati “Aba bakekwaho ibi byaha hamwe n’ibikoresho bifashishaga bashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe. ”
polisi y’u Rwanda ivuga ko abana bagera kuri 28 bahuye n’ibibazo byatewe n’ingaruka zo gukorerwa bimwe muri ibi bikorwa, bajyanywe mu bitaro bya Mibirizi byo mu Karere ka Rusizi hagati ya Mutarama na Kamena uyu mwaka. Muri bo, 22 baravuwe barasezererwa, batatu boherejwe kuvurirwa mu bitaro bikuru, naho abandi babiri bitaba Imana.
SP Bonaventure Twizere Karekezi yagize ati “Ibi ni ibikorwa bitemewe, byangiza ubuzima kandi bikorerwa ahantu hadafite isuku hifashishijwe ibikoresho bidafite ubuziranenge, bishobora no gutera cyangwa kwanduza izindi ndwara impinja.”
SP Bonaventure Twizere Karekezi yaboneyeho kugira inama abaturage bafite abana bazahura n’ibibazo, kujya bagana ibigo nderabuzima bibegereye aho kujyana abana babo muri aba bavuzi babakorera ibikorwa bishobora guhitana abana babo.
RADIOTV10