Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Bahishuye impamvu babyara inkurikirane ariko basubizwa ko ari uburangare bwabo

radiotv10by radiotv10
29/09/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Bahishuye impamvu babyara inkurikirane ariko basubizwa ko ari uburangare bwabo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rusizi, bavuga ko hari abasama bibatunguye nyuma yo gutegereza ko bagira imihingo ikurikira kubyara, bise ‘kubonera umwana’, ngo babone kuboneza urubyaro ariko bakayibura, bagashiduka basamye.

Aba ba babyeyi babwiye RADIOTV10 ko baba batekereza kuzagana serivisi zo kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara ariko ko batazitabira batabanje ‘kubonera umwana’ [kujya mu mihango nyuma yo kubyara].

Umwe ati “Bihira bacye kuko hari nk’umuntu uba utarageza igihe cyo kubonera umwana, agatwara inda atazi uko ije, nyamara yari azi ngo icyo gihe nikigera azajya kuboneza urubyaro nk’abandi noneho bikamutungura, uwo mwana akaza atamuteganyije.”

Aba babyeyi bavuga ko uyu muco bita ‘kubonera umwana’ ari umuco wo hambere kandi ko bakiwukomeye bityo ko badashobora kuboneza urubyaro batabanje kuwubahiriza.

Gusa ngo nubwo bumva batatatira uyu muco ariko hari abo ukomeje gukoraho ugatuma babyara inkurikirane.

Umubyeyi wakurikije umwana ufite umwaka umwe, yagize ati “Umwana namukurikije ntamuboneye kuko ntabwo nabonye imihango itegurira iyo kujya gufata urushinge kwa muganga. Nategereje ko nyibona, nisanga ntwite, birangira nyine ntwite ndamubyara.”

Undi mubyeyi ati “Iyo umwe arize bisaba ngo umwe muheke undi muterure mbone uko muhoza, none n’uko najyaga njya gushaka igikoma nca amafaranga simbibonera ubushobozi kuko umwe mba muhetse undi muteruye.”

Umukozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta wibanda ku buzima n’uburenganzira (HDI), Twahirwa Solange avuga ko igihe cyo ‘kubonera umwana’ gishobora kugenwa n’uburyo umubyeyi yonsa umwana we.

Ati “Ubundi iyo umubyeyi abyaye akenshi kuko aba yonsa uko igipimo cyo konsa kigenda kigabanuka bitewe n’impamvu nyinshi, bituma abona imihango mbere y’amezi atandatu cyangwa nyuma yayo.”

Uyu mukozi avuga ko umubyeyi ukurikiza inama z’uburyo agomba konsa, amara amezi atandatu atarabona indi mihango.

Avuga kandi ko umubyeyi utwite akwiye no gutekereza uburyo bwo kuboneza urubyaro azakoresha igihe azaba amaze kubyara.

Ati “Inama tubaha ni uko ava kwa muganga [amaze kubyara] yamaze guhitamo uburyo akoresha kuko muganga ashobora kumusobanurira uburyo azakoresha cyangwa n’ubwo bundi akamubwira ko agomba kubutangira icyo gihe nyine akibyara kugira ngo yirinde kugira iyindi nda atateganyije.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

FARDC ifatanyije n’Ingabo z’u Burundi baravugwaho gutegura ibitero simusiga byo kubohoza Bunagana

Next Post

Ituri: MONUSCO ngo irambiwe gutsindwa ifatanyije na FARDC none yafashe ingamba zikomeye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ituri: MONUSCO ngo irambiwe gutsindwa ifatanyije na FARDC none yafashe ingamba zikomeye

Ituri: MONUSCO ngo irambiwe gutsindwa ifatanyije na FARDC none yafashe ingamba zikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.