Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

radiotv10by radiotv10
19/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa ko hagenewe imiturire ariko nyuma y’uko  hamaze kwaguka bakaza guhabwa amakuru avuga ko iyi santere izasenywa hagahindurwa igishanga bityo bagasaba ko byahindurwa hagakomeza kuba imiturire, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukavuga ko nabwo bwandikiye ikigo cy’ubutaka bugisaba ko ubu butaka bwakomeza kuba imiturire.

Abakorera ubucuruzi n’abafite inyubako mu santere ya Ruguti iri mu zikomeye mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko ubwo bubakaga hari haragenewe imiturire ari nabyo byagiye bituma hari abaturuka ahandi bakaza kuhagura ibibanza bagashyiramo inzu.

Icyakora iyi santere kuri ubu imaze kugezwamo ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’umuhanda, baje kubwirwa ko izasenywa hakagirwa igishanga ngo kuko hagenewe ubuhinzi .

Mukeshimana Elisee ati “Tumaze igihe kinini tuzi ko ari imiturire ariko uburyo bahahinduye igishanga iryo koranabuhanga ryaratuyobeye”.

Nyiratabaro seraphine nawe ati “ Ikibazo gihari ni uko bashaka kutumenamo amazi kandi aha hari imiturire bari barabitwemereye tukubaka inzu ku yindi hakaba hari hamaze gushyuha”.

Bitewe no kuba iyi santere ifitiye akamaro bamwe kubera imirimo y’ubucuruzi ituma babona amaramuko ndeste ku rundi ruhande ikaba imaze kubakwamo inzu zijyanye n’icyerekezo, basaba ko byakongera bikarebwaho hakaguma ari imiturire kugira ngo barusheho gutera imbere.

Nyiratabaro ati “Ni umujyi ushyushye kurenza n’uriya w’i Nyakabuye, icyifuzo cyacu ni uko waba umudugudu nyine. Turashaka ko haguma ari imiturire”.

Murengezi Daniel nawe agira ati “Icyifuzo dufite ni uko baduha ibyangombwa by’imiturire. Kuko urabona ko bamaze kubaka mo inzu zifatika”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Alfred urema agatima aba baturage , avuga ko akarere nako kagejejweho iki kibazo kagasanga gifite ishingiro bigatuma kandikira ikigo cy’ubutaka kagisaba guhindura icyo ubu butaka buzakoreshwa bukagirwa imiturire

Habimana ati “Twamaze kwandikira ikigo cy’ubutaka tubagaragariza ikibazo gihari kugira ngo bagifateho icyemezo, nibatwemerera bariya baturage bahindurirwe igishushanyombonera cy’imikoreshereze ya buriya butaka. Nababwira ko bareka guhagarika umutima, ntabwo icyemezo cyafatwa cyaba gihombya umuturage cyangwa ngo kimushyire mu kibazo”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukomeza buvuga ko mu murenge wa Nyakabuye hari uduce turindwi ubariyemo n’iyi santere ya Ruguti, aho ubutaka bwatwo byagaragaye ko icyo bwari bwaragenewe kidahura n’ibyifuzo by’abadutuye ku buryo ikigo cy’ubutaka cyasabwe kubihindura.

Abo muri iyi santere ya Ruguti bavuga ko mu gihe uyu mudugudu wabo waba uhinduwe imiturire byatuma barushaho kwiteza imbere bitandukanye n’uko hasenywa hakagirwa igishanga nk’uko babibwirwa.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − one =

Previous Post

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Related Posts

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

by radiotv10
19/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'inzu mberabyombi biyubakiye ku bufatanye n'Ubuyobozi...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni watorewe gukomeza kuyobora iki Gihugu, anamwifuriza we n’Abanya-Uganda ishya...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

IZIHERUKA

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege
IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.