Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa ko hagenewe imiturire ariko nyuma y’uko hamaze kwaguka bakaza guhabwa amakuru avuga ko iyi santere izasenywa hagahindurwa igishanga bityo bagasaba ko byahindurwa hagakomeza kuba imiturire, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukavuga ko nabwo bwandikiye ikigo cy’ubutaka bugisaba ko ubu butaka bwakomeza kuba imiturire.
Abakorera ubucuruzi n’abafite inyubako mu santere ya Ruguti iri mu zikomeye mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko ubwo bubakaga hari haragenewe imiturire ari nabyo byagiye bituma hari abaturuka ahandi bakaza kuhagura ibibanza bagashyiramo inzu.
Icyakora iyi santere kuri ubu imaze kugezwamo ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’umuhanda, baje kubwirwa ko izasenywa hakagirwa igishanga ngo kuko hagenewe ubuhinzi .
Mukeshimana Elisee ati “Tumaze igihe kinini tuzi ko ari imiturire ariko uburyo bahahinduye igishanga iryo koranabuhanga ryaratuyobeye”.
Nyiratabaro seraphine nawe ati “ Ikibazo gihari ni uko bashaka kutumenamo amazi kandi aha hari imiturire bari barabitwemereye tukubaka inzu ku yindi hakaba hari hamaze gushyuha”.
Bitewe no kuba iyi santere ifitiye akamaro bamwe kubera imirimo y’ubucuruzi ituma babona amaramuko ndeste ku rundi ruhande ikaba imaze kubakwamo inzu zijyanye n’icyerekezo, basaba ko byakongera bikarebwaho hakaguma ari imiturire kugira ngo barusheho gutera imbere.
Nyiratabaro ati “Ni umujyi ushyushye kurenza n’uriya w’i Nyakabuye, icyifuzo cyacu ni uko waba umudugudu nyine. Turashaka ko haguma ari imiturire”.
Murengezi Daniel nawe agira ati “Icyifuzo dufite ni uko baduha ibyangombwa by’imiturire. Kuko urabona ko bamaze kubaka mo inzu zifatika”.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Alfred urema agatima aba baturage , avuga ko akarere nako kagejejweho iki kibazo kagasanga gifite ishingiro bigatuma kandikira ikigo cy’ubutaka kagisaba guhindura icyo ubu butaka buzakoreshwa bukagirwa imiturire
Habimana ati “Twamaze kwandikira ikigo cy’ubutaka tubagaragariza ikibazo gihari kugira ngo bagifateho icyemezo, nibatwemerera bariya baturage bahindurirwe igishushanyombonera cy’imikoreshereze ya buriya butaka. Nababwira ko bareka guhagarika umutima, ntabwo icyemezo cyafatwa cyaba gihombya umuturage cyangwa ngo kimushyire mu kibazo”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukomeza buvuga ko mu murenge wa Nyakabuye hari uduce turindwi ubariyemo n’iyi santere ya Ruguti, aho ubutaka bwatwo byagaragaye ko icyo bwari bwaragenewe kidahura n’ibyifuzo by’abadutuye ku buryo ikigo cy’ubutaka cyasabwe kubihindura.
Abo muri iyi santere ya Ruguti bavuga ko mu gihe uyu mudugudu wabo waba uhinduwe imiturire byatuma barushaho kwiteza imbere bitandukanye n’uko hasenywa hakagirwa igishanga nk’uko babibwirwa.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10








