• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Habonetse imibiri 6 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitanzweho amakuru n’uwarokotse

radiotv10by radiotv10
19/04/2026
in MU RWANDA
0
Rusizi: Habonetse imibiri 6 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitanzweho amakuru n’uwarokotse
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mudugudu wa Nyagatare mu kagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe habonetse imibiri itandatu y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nyuma y’amakuru yatanzwe n’uwarokotse Jenoside wafatanyije n’ingabo za MINUAR gushyingura abo bantu ariko akaba yari amaze igihe ashidikanya ku hantu bashyinguwe.

Umusaza Kalisa Calixte warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubwo yavaga mu nkambi ya Nyarushishi jenoside iri kurangira, yabonye ingabo za MINUAR ziri gushyingura abantu bishwe n’interahamwe afatanya nazo ndeste amenyamo abo mu muryango we barimo n’abana be.

Nyuma y’igihe ashidikanya ku hantu bashyinguwe icyo gihe aho ngo yatinyaga ko yakwibeshya akerekana ahatariho, ku ya 14 Mata 2026 ni bwo yatanze amakuru ku ku buyobozi bw’umurenge wa Gihundwe, buhita butangira gutegura uburyo iyi mibiri iboneka.

Kuri uyu wa 18 Mata 2026, ni bwo hakozwe umuganda wo gushakisha iyi mibiri hagendewe ku makuru yatanzwe na Kalisa Calixte, haboneka imibiri itandatu y’abo mu muryango we nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre abivuga.

Agira ati “Yavuye i Nyarushishi nko mu kwa 7 jenoside iri kurangira, asanga abasirikare ba MINUAR bari gutoragura imibiri hafi y’iwabo bari gucukura aho kuyishyira arabafasha. Harimo abana be batatu, umubyeyi we, na nyina wabo n’umwana we umwe, Bakuwe ahantu bari bihishe babicira haruguru yaho. Nyuma ya jenoside yajyiye gutura kure yaho bituma ahibagirwa akajya agira impungenge zo kuba yabwira abantu ahatari ho, byaje kurangira rero dukoze umuganda turababona.”

Gitifu akomeza buvuga ko nyuma yo kubona iyi mibiri nta kundi gushidikanya ko ari iy’abazize jenoside yakorewe abatutsi, ikaba yahise ijyanwa ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyarushishi nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere na komite ya ibuka bari bamaze guhumuriza abaturage.

Gitifu Pierre ati “Imibiri yabonetse mu buryo nka buriya bwatanzweho amakuru, ntiyajyanwa ku kagari kuko nta rindi perereza ryari gukorwa. Ni yo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kuyijyana i Nyarushishi”.

Biteganyijwe ko iyi mibiri izashyingurwa mu cyubahiro ku ya 23 Kamena 2026 mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyarushishi ruri mu murenge wa Nkungu.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − one =

Previous Post

Uwakwirakwije amakuru y’ibihuha ko abamotari bari kwicwa yatawe muri yombi

Next Post

APR VC yitije abakinnyi bane ba Gisagara VC, Kepler ijyana umwe: Menya imyitegure y’Amakipe y’u Rwanda

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
APR VC yitije abakinnyi bane ba Gisagara VC, Kepler ijyana umwe: Menya imyitegure y’Amakipe y’u Rwanda

APR VC yitije abakinnyi bane ba Gisagara VC, Kepler ijyana umwe: Menya imyitegure y'Amakipe y'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.