Sunday, September 8, 2024

Rusizi: Harumvikana ukutavuga rumwe ku ihagarikwa ry’Abunzi banavuga ibitaboneye byabibanjirije

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hashize ukwezi Inteko y’Abunzi b’Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi idakora nyuma y’uko abagera kuri batatu barimo na Perezidante wabo bahagaritswe by’agateganyo n’Inama Njyanama y’Umurenge yabashinje imikorere mibi, mu gihe bo bavuga ko bazize ko banze kumvira abayobozi barimo Perezida wa Njyanama muri uyu Murenge mu rubanza bari bafitanye n’umuturage.

Amabarurwa yandikiwe aba bunzi batatu bo mu bujurire ku ya 26 Kamena uyu mwaka, agaragaza ko bakuweho bishingiye ku myanzuro y’Inama Njyanama isanzwe, banengwa imikorere mibi itagaragazwa neza muri ayo mabaruwa.

Ku ya 27 Kamena 2024 abahagaritswe, nabo banditse basaba kurenganurwa ndetse banikoma bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Umurenge yabahagaritse ko basanga byaratewe no kuba barigeze guca urubanza bamwe mu bagize Njyanama bari bafitanye n’umuturage nyuma ntibishimire imikirize yarwo.

Impamvu muzi ngo yateye agatotsi hagati y’Inteko y’Abunzi mu bujirire ndetse na Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyakabuye Irivuzumugabo Deo hamwe na Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi muri uyu Murenge, Munyensanga Felix. Ni urubanza abo bombi bagiranye n’uwitwa Byigero Innocent bafatanyije isoko ryo kubaka amashuri ariko nyuma ntibumvikane ku mafaranga.

Mu gihe abunzi ku Rwego rw’Akagari bari banzuye ko Byigero agomba guha abo bayobozi agera ku bihumbi 900 Frw, Intego y’ab’Ubujurire yo yarashishoje isanga abo bayobozi barashakaga kuriganya uyu muturage, yanzura ko uyu muturage asubiza agera ku bihumbi 380 Frw.

Butoto Oliva wari Perezidante w’Inteko y’Abunzi agira ati “Twagiye kwiherera ngo dufate umwanzuro, Perezida wa komisiyo politiki ari na we chairman wa RPF Munyensanga Felix yanyoherereje SMS ivuga ngo mutubemo turahari turagira icyo dukora. Tumaze gutangaza umwanzuro aravuga ngo n’ubwo bigenze gutya namwe ntimuzarangiza manda.”

Perezida wa Nyyanama y’umurenge wa Nyakabuye Irivuzumugabo Deo ntiyemera ko icyo ari cyo cyatumye aba Bunzi bakurwaho.

Yagize ati “Iby’iyo mesaje ntabyo nzi, iramutse yaratanzwe n’umwe muri twe ntabwo bivuze ko ari cyo twagendeyeho kuko twagendeye ku makossa yabo. Ibyo by’amasoko uri kumbwira njyewe ntabwo ndimo mbyumva.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali wasinye amabaruwa ahagarika aba Bunzi, avuga ko atari kuvuguruza Inama Njyanama, icyakora ngo nk’Umurenge bakaba bategereje icyo ubuyobozi bw’Akarere buzabikoraho

Ati “Ndabyemeza ko hari urubanza baba barahuriyemo, nk’uko biteganywa n’amabwiriza iyo ikintu cyafatiwe mu nama njyanama bibanza kohererezwa Akarere na ko kakabitangaho ibitekerezo. Rero turacyategereje.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr. Kibiriga Anicet yabwiye RADIOTV10 ko Ubuyobozi bw’Akarere bugiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts