Umugore n’umukobwa we wari uhetse uruhinja bari baturutse mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bakubiswe n’inkuba ku manywa y’ihangu ubwo bari bageze mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi aho bari bitabiriye umuhango wo gufata irembo, bahita bitaba Imana, ariko umwana bari bafite we ararokoka.
Iri sanganya ryabereye mu Murenge wa Nkanka kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, aho Domitila Nyirabageni w’imyaka 51 ndetse n’umukobwa we witwa Jeannine Abayisenga bari mu rugendo batashye ubukwe bwo gufata irembo, baturutse mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Bushenge mu Kagari ka Gasheke.
Aya makuru y’urupfu rw’aba bombi yemejwe n’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze muri uyu Murenge wa Nkanka wabereyemo ibi byago.
Gervais Ntivuguruzwa uyobora Umurenge wa Nkanka, yavuze iyi nkuba yakubise ba nyakwigendera, ubwo abayobozi bari mu nama ariko bagahita bayihagarika byihuse nyuma yo kumenya aya makuru ababaje.
Uyu muyobozi yavuze kandi ko Jeannine Abayisenga yari ahetse uruhinja rw’amezi ane ndetse anarutwikiriye umutaka, ariko rwo rukaba rwarokotse.
Uyu mutaka bari batwikirije uru ruhinja, unakekwaho kuba ari wo nyirabayazana w’iyi nkuba yakubise ba nyakwigendera ikabahita, kuko inzego zishinzwe ibiza zikunze kugira inama abantu kutitwikira imitaka ifite ibyuma mu gihe imvura iri kugwa, kuko bishobora gukurura ibyago byo gukubitwa n’inkuba.
Ntivuguruzwa yagize ati “Twahise duhamagara umugabo wa Nyirabageni ari we se wa Abayisenga akaba na sekuru w’urwo ruhinja, turahahurira, bahageze dusanga bapfuye.”
Uru ruhinja rwarokotse iyi nkuba, rwahise rujyanwa kwa muganga kugira ngo abaganga basuzume niba rwo ntakibazo rwahuye nacyo ariko bagasanga ari muzima.
Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu Karere ka Nyamasheke aho bari baje baturutse bagiye mu muhango wo gufatira irembo umusore baziranye.
Igice cy’Iburengerazuba bw’u Rwanda kiri mu bice byibasirwa n’inkuba mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no ku Isi hose,nkuko biherutse gutangazwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, Habinshuti Philippe.
Habinshuti Philippe watangaje ko hari gukorwa ubushakashatsi ku cyaba gitera aka gace kwibasirwa n’inkuba, yavuze ko bishobora kuba biterwa no kuba “hafite ubutumburuke buri hejuru, ni kimwe muri byo ariko hari n’izindi mpamvu zikwiye gusesengurwa n’abahanga kurushaho tukamenya impamvu hibasirwa kuko ntabwo navuga ko ari ho hari imisozi miremire iruta iy’ahandi.”
RADIOTV10