Hari amakuru bivugwa ko yagizwe ibanga muri Label ifasha abahanzi ikomeye mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu nzu ifasha abahanzi (Label) ikomeye mu Rwanda, haravugwa amakuru yuko umwe mu bahanzi ifasha yaba atakibarizwamo, ndetse impande zombi zirashyize zigira icyo ziyavugaho.

Bimaze iminsi bihwihwiswa ko umuhanzi Igor Mabano atakibarizwa muri Label ya Kina Music isanzwe ikomeye mu Rwanda inafasha abahanzi bakomeye.

Izindi Nkuru

RADIOTV10 yabajije impande zombi zirebwa n’aya makuru amaze iminsi ahwihwiswa, ariko zivuga ibitandukanye.

Umuhanzi Igor Mabano abajijwe iby’amakuru niba koko yaramaze kuva muri Kina Music, asubiza agira ati Ntacyo nabivugaho. Ni ibihuha tu. Ntabwo amakuru ari yo kabisa.”

Umunyamakuru yahise ahindukira abaza umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Clement, amusubiza mu magambo adatanga igisubizo gitomoye.

Ati “Ntacyo nabona nabivugaho. Ayo makuru ntayo ndabona nta n’icyo nabivugaho kuko sinyazi. Ndi kuvuga ko ntacyo mbivugaho.”

Umunyamakuru yabaye nk’ukomeza kumubaza ashaka kumenya amakuru arambuye, amubaza niba hari indirimbo ya Igor Mabano yaba iri gutunganyirizwa muri Kina Music, Ishimwe Clement yongera gusubiza agira ati “Mu by’ukuri nta kintu na kimwe mbivugaho.”

Ni ibisubizo byumvikanamo kudahakana cyangwa kwemera iby’aya makuru amaze iminsi avugwa, gusa abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro yo mu Rwanda banamenya ibyo muri Kina Music bemeza ko Igor Mabano yamaze gusezera.

Igor Mabano yari amaze imyaka isaga itatu muri Kina Music yamufashije gukora indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Iyo utegereza’, ‘Urakunzwe’, ‘Too late’ n’izindi.

Kina Music isanzwe ibarizwamo abahanzi bakomeye mu Rwanda, nka Knowlees Butera, Nel Ngabo ndetse na Platini P uherutse gutangaza ko asigaye akorana n’imwe mu nzu y’umuziki yo muri Nigeria yitwa One Percent International.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru