• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Igikekwa ku Mu-DASSO basanze hafi y’umugezi yapfuye

radiotv10by radiotv10
23/08/2024
in MU RWANDA
0
Rusizi: Igikekwa ku Mu-DASSO basanze hafi y’umugezi yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wari Umukozi w’urwego rwunganira Inzego z’Ibanze mu gucunga umutekano (DASSO) wakoraga mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, bamusanze yapfiriye hafi y’umugezi wa Rubyiro, bikaba bikekwa ko yishwe kubera uko bamusanze.

Ahishakiye Jean Claude, yabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, yitabye Imana, aho bivugwa ko ashobora kuba yagiriwe inabi ubwo yari avuye mu kabari.

Bizabandi Salomon, umwe mu bageze aho umurambo w’uyu mugabo wari uri, yagize ati “ejo yari mu bantu basuraga amasuku. Njyewe nk’uko namubonye amaso ku maso ku munsi w’ejo ari ntakibazo na kimwe afite, ndareba ngasanga yishwe.”

Abaturage babonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko wari ufite igikomere ku mutwe, ari na byo baheraho bakeka ko ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi.

Undi ati “Wabonaga hari nk’ikintu bamukubiseho, hafi y’umutwe we hari hari agati kagegennye neza bigaragara ko nako baba bagakoresheje mu kumwica.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali yabwiye RADIOTV10 ko nyakwigendera yari yarangije akazi ke agahitira mu kabari kwica akanyota aho yasangiraga na mugenzi we bombi bakoranaga muri DASSO, ariko ko batashye umwe agaca inzira ye, undi iye.

Ati “Amakuru twayamenye saa mbiri n’igice, abaturage batubwiye ko babonye umurambo uryamye ahantu. Ibyagaragaraga ni uko yaba yishwe, yari afite ibikomere mu mutwe kandi aho hantu hari hari ibuye ririho amaraso.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwageze ahasanzwe umurambo wa nyakwigendera, rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyahitanye uyu mugabo.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Abajyanama b’Umujyi wa Kigali biyongera ku bashyizweho na Perezida Kagame bamenyekanye

Next Post

Hagaragajwe urutonde rw’Amatorera arenga 40 yahagaritswe mu Rwanda hatangazwa n’impamvu

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Hagaragajwe urutonde rw’Amatorera arenga 40 yahagaritswe mu Rwanda hatangazwa n’impamvu

Hagaragajwe urutonde rw’Amatorera arenga 40 yahagaritswe mu Rwanda hatangazwa n’impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.