Umugore wari ufite akabari ko mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, yasanzwe yapfiriyemo, aho bikekwa ko ashobora kuba yishwe anizwe n’umugabo bari bararanye bapfa kutumvikana ku mafaranga yamwishyuzaga ku byo bari bakoranye.
Uyu nyakwigendera witwa Niyonsenga Diane, yabonetse yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, mu kabari yacururizagamo inzoga gaherereye mu Mudugudu wa Burunga mu Kagari ka Gihundwe mu murenge wa Kamembe.
Amakuru ava mu baturage begereye akabari ka nyakwigendera, babwiye RADIOTV10 ko ashobora kuba yishwe n’umugabo bari bararanye, kuko muri iryo joro yari yasoje akazi saa yine yinyabya hepfo, ubundi ataha igicuku ari kumwe n’umugabo bivugwa ko ari umukarani, bashobora kuba baje kugirana amakimbirane.
Beninkiko Joseph yagize ati “Nagiye kumva numva barajujura amubwira ngo hano si muri chambre (roji). Hashize akanya numva aravuze ngo yeee muntabare. Umugore ntiyongeye gukoma ahubwo umugabo yahise atangira gukubita urugi ashaka gusohoka, njye narebeye mu idirishya mbona urufuzi rwaje kandi yambaye.”
Abaturage bavuga ko wo mugabo witwa Ngabirarinze Eraste ukekwaho kwica nyakwigendera, yahise acakirana n’abanyerondo bari batabaye, abanza kubarwanya bituma kumufata bigorana nk’uko Iradukunda Samuel wari muri bo abivuga.
Agira ati “Twasanze amaze guca umuryango mo kabiri, adusimbutsemo duhita tumufata adutaratsa adukubita turinda tugera ku muhanda birangira abandi baje kudufasha ntiyatunanira.”
Aba baturage bavuga kandi ko babonye nyakwigendera ari gusangira n’ukekwaho kumwica mu kabari kari hafi aho mbere y’uko ibi biba ndetse bakavuga ko ku buriri basanze yapfiriyeho, banahasanze udukingirizo twakoreshejwe bakabiheraho bakeka ko ubu bwicanyi bwaba bwaturutse ku bwumvikane bucye kuri ibyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yabwiye RADIOTV10 ko ukekwa kwivugana nyakwigendera, nyuma yo gufatwa yahise aruca akarumira.
Ati “Irondo rikimara kumufata yahise aceceke ntakintu na kimwe yigeze avuga. Ari kuri RIB sitasiyo ya Kamembe, haranakekwa ko ashobora kuba yamufashe ku ngufu kuko basanze yambaye ubusa igice cyo hasi, nta gikomere yari afite nta maraso, yapfuye anizwe.”
Nyakwigendera Niyonsenga Diane wakomogaka mu Karere ka Huye, bivugwa ko assize abana babiri, ndetse ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe bukaba bwari bukiri gushakisha umuryango we mu gihe umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe.
Ni mu gihe Ngabirinze Eraste ukekwaho kumwica, ibyangombwa bye bigaragaza ko yabifatiye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, akaba yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10