Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Imbangukiragutabara yarimo abarimo umubyeyi utwite yakoze impanuka ikomeye

radiotv10by radiotv10
27/10/2024
in MU RWANDA
0
Rusizi: Imbangukiragutabara yarimo abarimo umubyeyi utwite yakoze impanuka ikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka itwara abarwayi y’Ikigonderabuzima cya Nyabitimbo mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka ikomeye ubwo yari ijyanye abarwayi ku Bitaro bya Mibilizi ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima, ariko umubyeyi wari utwite bimuviramo kubyara umwana upfuye.

Iyi mpanuka yabaye mu masaga yigucuku mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024 saa munani ubwo iyi mbangukiragutara yari yari igeze mu Mudugudu wa Kabugarama mu Kagari ka Kingwa ho mu Murenge wa Gitambi yerecyeza ku Bitaro bya Mibilizi.

Nubwo icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana, iyi modoka yarenze umuhanda igwa mu kabande nko muri metero 300 uvuye ku muhanda.

Raporo y’inzego z’ibanze muri uyu Murenge, ivuga ko uretse kuba uwari uyitwaye, umuforomo wari uherekeje abarwayi ndetse n’umurwaza, nta bibazo bikomeye bagize ubu bakaba bari kwitabwaho, gusa umugore wari utwiye wari uyirimo yahise abyara umwana upfuye.

Iyi raporo iragira iti “Harimo umubyeyi wari ufite threat of premature birth, yahise abyara umwana upfuye. Uyu mubyeyi ari disoriented, yakorewe ubutabazi bw’ibanze, tugiye kumujyana CHUB.”

Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri iyi modoka harimo undi mubyeyi wari umaze icyumweru abyaye wari ugiye kuvuza umwana, bombi bakaba bagize ibibazo bakaba bari kwitabwaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, ACP Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye RADIOTV10 ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi mpanuka.

Ati “Yari itwaye abarwayi bava ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo ibajyana ku Bitaro bya Mibilizi hanyuma ikora impanuka irenga umuhanda igwa hasi. Harimo abantu batandatu barimo n’umuforomo umwe, umwe muri bo ni we wagize ikibazo kandi na we ari kwitabwaho mu Bitaro bya Mibilizi.”

Mu mpera za 2022 na bwo mu masaha y’ijoro, imbangukiragutabara yavaga ku Bitaro bya Mibilizi yerekeza ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo na bwo yarenze umuhanda igwa mu manga muri uyu muhanda wabereye iyi mpanuka, aho bwo bamwe mu bari bayirimo barimo n’umuforomo bahise bitaba Imana.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Abatumye havuka ibihuha ko hari abacengezi Iburasirazuba hatangajwe aho dosiye yabo igeze

Next Post

Minisitiri yagiriye inama umuhanzi Israel Mbonyi uri gutegura igitaramo nk’icyanditse amateka

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri yagiriye inama umuhanzi Israel Mbonyi uri gutegura igitaramo nk’icyanditse amateka

Minisitiri yagiriye inama umuhanzi Israel Mbonyi uri gutegura igitaramo nk’icyanditse amateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.