Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimbogo buvuga ko hamaze kugaragara abaturage bagera kuri 50 bahaye mugenzi wawo amafaranga akabagurisha igishanga cya Leta, mu gihe we abyamaganira kure akavuga ibi ashinjwa ari umugambi wateguwe n’ubuyobozi kubera amakimbirane yagiranye n’umukozi w’uyu Murenge.
Byatangiye nyuma yuko itsinda ryitwa Agri-Twitezimbere risabye ubutaka mu gishanga cya Gishoma mu gice cyashizemo nyiramugengeri kugira ngo rihahinge imbuto n’imboga ndeste ufite igishanga mu maboko aza kuriha ubwo butaka nta kiguzi.
Bivugwa ko umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Rwimbogo yaba atarishimiye uburyo iri tsinda ryahawe ubu butaka atabizi ndetse nyuma yaho aba ari bwo hatangira gusakara amakuru yuko hari abaje gutanga amafaranga ngo babone ubwo butaka.
Byaje gutuma haba inama hagati y’Ubuyobozi bw’Umurenge n’abahinze muri icyo gishanga ndeste na nyiri ugutanga ubwo butaka ngo hamenyekane abahindukiye bagatanga amafaranga, haza kuboneka umuturage witwa Nzeyimana Frederick bita Mandevu wemeraga ko yakiriye amafaranga y’abakobwa be babiri batabashije guhinga bakamusaba kuhabagurishiriza ndetse n’ay’undi muntu umwe yakiriye by’ubukomisiyoneri.
Uwitwa Vedaste Mugemanyi ufite iki gishanga gicukurwamo nyiramugengeri mu nshingano ari na we wari wahaye iryo tsinda, avuga ko akimara kumenya amakuru ko haba harabayeho kugurisha kandi baraherewe ubuntu yigerereyo kureba uko bimeze.
Agira ati “Nagiyeyo abahinzi barampakanira ariko nyuma Ubuyobozi bw’Umurenge bwarabikurikiranye, bwabwiye abaturage bayatanze ngo bajye kwiyandikisha.”
Nzeyimana Frederick wemeraga ko hari amafaranga y’abantu yamunyuze mu ntoki nk’umuhuza avuga ko yageze ku Murenge bakamuhatira kuvuga ko ayo mafaranga yahabwaga Mutirende Martin ushinjwa kugurisha ubutaka bwa Leta.
Ati “Amafaranga nayahawe n’abantu 10 yari ay’abakobwa bahawe igishanga ntibashobore kugihinga. Kuko goronome azirana na Martin bo bakambwira ngo ni mvuge ko ari Maritini, bakavuga ngo njyewe ni amaboyibo (boda boda) nshungiyeho gusa kandi Maritini yujuje agacurama.”
Mu gihe ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimbogo buvuga ko hari abaturage babugannye biyandikisha ko batanze amafaranga ngo babone aho guhinga hari abandi babwiye RADIOTV10 ko na bo bahamagawe ngo bajye kubyemeza barabyanga kuko batigeze batanga amafaranga ahubwo bakavuga ko abiyandikishije kuri urwo rutonde ari uko baba baratewe ubwoba ko nibitagenda gutyo bazamburwa ubwo butaka .
Umwe muri abo baturage batifuje ko imyirondoro yabo ijya ahagaraga yagize ati “Mu bantu bahamagawe natwe turimo, twageze ku Murenge bakajya baduhatira kuvuga ko twaguze, kandi mu by’ukuri tutaraguze.”
Mutirende Martin uvugwaho kugurisha igishanga cya Leta nk’umuyobozi w’itsinda ryari ryagihawe ku buntu, yabwiye RADIOTV10, avuga ko atari ukuri.
Ati “Ubwo koko nawe ushyize mu gaciro, abaturage bakumva ko babahaye ahantu babyumva ko nta kiguzi, noneho ugasubira inyuma ukabaka amafaranga ntibahite bajya kubibwira uwabahaye? N’abo bantu bose bavuga baje kwiyandikisha ni bo ubwabo babashyizeho igitugu bababwira ngo utari kwiyandikisha azahomba imibyizi yashoye noneho na bo baza kwiyandikisha muri ubwo buryo. Ni iterabwoba babashyizeho ngo biyandikishe, nta muturage n’umwe wigeze amapa n’igiceri cy’icumi.”
Mutirende usanzwe akora imirimo irimo gutubura imbuto zirimo iz’igihingwa cya Pacuri n’izindi zitandukanye, akomeza avuga ko umukozi ushinzwe ubuhinzi muri uyu Murenge amuziza ko akora ibiri mu nshingano ze ndetse akaba atarakiriye neza iby’uko itsinda ayoboye ryahawe aho guhinga atabizi nyuma yuko hari ikindi gishanga uyu Martin yari yarasabye Umurenge bakagirana amasezerano y’ubukode ku mwaka ariko agronome akaza kwanga kukimuha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas yahakanye ibitangazwa na bamwe mu baturage ko hari abahatiwe kwemeza ko bahaye amafaranga uriya muturage.
Yagize ati “Ayo makuru ntabwo yaba ari ukuri, twe twabimenyeye mu ntego z’abaturage tubikurikiye dusanga hari ibigaragara ko abaturage bishyuye amafaranga ngo babone aho guhinga byitwa ko ubwo butaka babuguze.”
Ubuyobozi buvuga ko amafaranga yahawe uyu Mutirende agera kuri miliyoni 6 Frw mu gihe we abihakana.
Kugeza ubu Nzeyimana Fredarick wari watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bumukurikiranyeho ibyo kwakira amafaranga yamaze kurekurwa.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10