Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Rurageretse hagati y’umuturage na Kompanyi avugaho kwigabiza umutungo we atabizi

radiotv10by radiotv10
06/08/2024
in MU RWANDA
0
Rusizi: Rurageretse hagati y’umuturage na Kompanyi avugaho kwigabiza umutungo we atabizi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage ufite ubutaka mu Kagari ka Kamurera mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, aratunga agatoki kompanyi y’ubwubatsi kuba yaravogereye isambu ye atabizi, yabibazaho agasubizwa ko byumvikanyweho n’ubuyobozi.

Uyu muturage witwa Majyambere Jean Pierre usanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali ariko akagira ubutaka mu Kagari ka Kamurera, afitanye ikibazo na kompanyi ya Century Engineering Contactors (CEC) ashinja kumuvogera ubwo yari mu bikorwa byo kurahura umuriro w’amashanyarazi.

Majyambere avuga ko yahurujwe n’abaturage bamubwira ko mu kibanza cye hari gucukurwa ngo hajyemo amapoto ndetse n’aho gushyira transfo, bigatuma yihutira kuhagera ngo arebe uko bimeze.

Ati “Mpageze mbabajije impamvu bangiriye mu isambu ntabizi, bambwira ko ibyo bintu bari gukora babifitiye uburenganzira ko niba nshaka kugira byinshi menya najya ku Murenge kuko ntacyo bakora Umurenge utakizi.”

Uyu muturage avuga ko iki kigo cyakomeje iyi mirimo yacyo yo gushinga amapoto ndetse anashyirwaho intsinga vuba na bwangu.

Ubwo iki kibazo cyari kimaze kugera mu itangazamakuru, umwe mu bakozi b’iyi kompanyi yahise ajya ku Murenge kubimenyeshya umukozi ushinzwe ubutaka wahise agera ahakorerwa ibi bikorwa, asaba ababikoraga kuba babihagaritse.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ingufu REG, ishami rya Rusizi Nzayinambaho Jaques Tuyizere yabwiye RADIOTV10 ko na we yatunguwe no kumva ko iki kigo cyazanye transfo ndetse kikamanika intsiga mbere y’uko REG ibyemeza kandi ko kidashobora guhabwa umuriro kitabanje kumvikana n’umuturage cyashyiriye ibikorwa mu isambu.

Yagize ati “Twasanze mu by’ukuri uwo mushinga waje mu buryo tutari tuzi, ndetse twamaze kuwuhagarika kugira ngo babanze buzuze ibyo bagomba kwemeranyaho na REG. Ntabwo dushobora kubaha umuriro batarabanza kumvikana n’umuturage.”

Umuyobozi wa CEC, Carine Kamanzi yavuze ko iki kigo cyatangiye inzira y’ubwumvikane n’umuturage. Ati “Ubu tuvugana umuturage ari kuganira n’abantu kuri ubwo butaka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yatangaje ko Umurenge wahise uha ibaruwa iki kigo ugitegeka guhagarika imirimo ngo kibanze cyumvikane n’umuturage.

Uyu muturage avuga ko yahurujwe n’abaturage babonye ubutaka bwe bwigabijwe n’iki kigo
Bari bamaze gushingamo amapoto
Na transfo yahise ishyirwamo vuba na bwangu

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − eight =

Previous Post

Ntibumva impamvu ubwiherero bubakiwe bufungurwa gusa iyo hari bunyure abayobozi ku minsi y’ibirori

Next Post

General Patrick Nyamvumba yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Tanzania

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
General Patrick Nyamvumba yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Tanzania

General Patrick Nyamvumba yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Tanzania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.