Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Serivisi mbi zavugwaga mu Bitaro bya Gihundwe haravugwa igishobora kuzirandura

radiotv10by radiotv10
04/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Serivisi mbi zavugwaga mu Bitaro bya Gihundwe haravugwa igishobora kuzirandura
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gihundwe, burizeza ababigana ko bwavugutiye umuti ikibazo cya Serivisi mbi zahavugwaga, nyuma yuko abakozi babyo babonye amahugurwa arimo n’ayo gukoresha zimwe mu mashini zitakoreshwaga kubera ubumenyi bucye.

Abaganga bo muri serivisi zitandukanye mu Bitaro bya gihundwe bamaze icyumweru bahugurwa n’inzobere zaturutse mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ndetse n’abo mu byitiriwe Umwami Faisal ku ngingo zirebana no kwita ku barwayi no kubaha umutabazi bw’ibanze.

Nyuma y’aya mahugurwa, bamwe mu baganga bo muri ibi Bitaro bya Gihundwe bavuga ko hari ibyo batabashaga gukorera abarwayi kubera ubumenyi bucye, bikaba intandaro yo kuvuga ko bakiriwe nabi.

Uwizeye Nelly Angelique ati “Hari amamashini menshi aba nasi (nurses) tuba tutazi gukoresha, urugero nk’iyitwa ESG, ariko ubu twamenye uko bayikoresha mu gihe twari dusanwe tutabizi.”

Kutamenya gukoresha zimwe mu mashini ku baforomo bo mu Bitaro bya Gihundwe byatumaga hari abarwayi byohereza mu bindi Bitaro bya kure na byo bikaba ingorane ku barwayi.

Uwamahoro Floribert ati “Hari abazaga bisaba ko hakoreshwa nk’izo za ESG tukabohereza ku bindi Bitaro ngo bajye kuzikoresha yo kandi hano dufite imashini zibikora, ariko ubu nyuma yo kubona ubumenyi tugiye kujya tubikora.”

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gihundwe, Dr. Mukayiranga Edithe avuga ko abagana ibi Bitaro bagiye kurushaho kwitabwaho nyuma yuko ababitaho bamaze kubona ubumenyi bwisumbuyeho.

Ati “Ubu rero twiteze ko abarwayi bagiye gufatwa neza kuko hari ibyo babigishije batajyaga bakora bigatuma twohereza abarwayi kubikoresha ahandi ariko birajya bikorerwa hano.”

Ikibazo cy’ingutu ibi bitaro bifite mu nshingano kwita ku buzima bw’abaturage barenga ibihumbi 190 bo mu mirenge 8, ni ukuba byakabaye bifite abaganga ku rwego rw’aba dogiteri 39 ariko ubu hakaba hari abadogiteri icyenda (9) gusa ubariyemo n’Umuyobozi Mukuru.

Abaganga b’Ibitaro bya Gihundwe bahawe amahugurwa

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

US PRESIDENTIAL ELECTIONS SEEN FROM AFRICA. A PARADIGM SHIFT?

Next Post

U Rwanda rwatanze umucyo ku byavugwaga ko RDF yageze i Maputo hari kubera imyigaragambyo

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwatanze umucyo ku byavugwaga ko RDF yageze i Maputo hari kubera imyigaragambyo

U Rwanda rwatanze umucyo ku byavugwaga ko RDF yageze i Maputo hari kubera imyigaragambyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.