Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

radiotv10by radiotv10
09/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama, bavuga ko umusaruro wabo umaze amezi abiri ku mbuga warabuze isoko, mu gihe bitari bisanzwe bibaho, ku buryo byanatumye bamwe bacika intege ntibakongera guhinga, mu gihe ubuyobozi bwo butemera ko uyu musaruro wabuze isoko.

Ni abahinzi b’umuceri bo mu Mirenge ya Nyakabuye, Muganza na Bugarama, babwiye RADIOTV10 ko ubusanzwe iki gihe cyageraga batamaze kugurisha umusaruro wose ndetse bararangije kongera guhinga, ariko kubera ko batarakora ku mafaranga bafite impungenge zo kurara ihinga.

Mukandoli Gaudereva wo mu Murenge wa Muganza ati “Abashoramari ngo barabuze, mu kwa karindwi byabaga byarangiye byose.”

Habanabashaka Richard wo mu murenge wa Nyakabuye ati “Ikintu cyabiteye ngo isoko ryarabuze, mbere wasaruraga bahita bawujyana ariko ubu turibaza niba tuzagurisha cyangwa tutazagurisha, twanabasabye no kuwuduha ngo tuwujyane mu rugo baranze.”

Niyonzima Desire wo mu murenge wa Muganza wari wahize buroke ebyiri, avuga ko uyu musaruro wabo umaze amezi abiri hanze, kuko batangiye kuwusarura muri Kamena (06) ku buryo hari n’uwangiritse.

Ati “Izuba ryacanye ku mifuka none iri gucikagurika birasaba abahinzi kugura indi mifuka, nari nahinze buroke ebyiri neza ibilo 800 ariko nta n’ibilo 20 ndagurisha.”

Aba bahinzi bavuga kandi ko ibi biri kugira ingaruka ku mibereho y’imiryango yabo, kimwe no ku bindi bikorwa bari bitezemo amafaranga bari gukoura muri ubu buhinzi.

Nsabimana Vedaste ati “Abantu benshi baba barafashe amafaranga atari ayabo bakayakoresha bizeye ko bazayakura ku musaruro, iki gihe twabaga turangije nko gukomorora twiteguye guhita dutera, ariko byose  byaradindiye nyine kuko nta mafaranga yo gukoresha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet ntiyemera ko isoko ry’umuceri ryabuze kuko we asanga kuba umusaruro ukiri ku mbuga nyamara atari ko bisanzwe byaratewe n’uko wabaye mwinshi.

Ati “Inganda zatangiye kuza kugura, kuba mu by’ukuri wawubona hariya ni uko batawugurira umunsi umwe ngo uhite ushira kubera ko twarejeje.”

Umuyobozi w’Akarere amara impungenge aba baturage ko bazabona isoko, mu gihe bo bamaze kwiheba ndetse bakavuga ko bizagira ingaruka ku isizeni y’undi muceri bagombaga guhinga kuko hari abatazahinga kubera kubura amafaranga.

No mu bubiko uruzuye
Umwe watangiye kwangirika

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − three =

Previous Post

Hasobanuwe impamvu hari ubwoko bw’amabuye y’agaciro u Rwanda rwahagaritse kohereza hanze

Next Post

Hatangajwe icyaganirweho hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bushinwa

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyaganirweho hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bushinwa

Hatangajwe icyaganirweho hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bushinwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.