Umusore wo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, ukekwaho gukubita se umubyara ishoka mu mutwe, yisobanuye avuga ko yabonaga ari ikidayimoni cyarimo kimusatira, ngo kuko asanzwe anamuroga ibimutera imyitwarire idasanzwe.
Uyu musore ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nkombo, ni Habimana Ephraim w’imyaka 26, mu gihe se akekwaho gukubita ishoka mu mutwe, ari Augustin Mburanyi w’imyaka 65, aho babana mu Mudugudu wa Nyabintare, Akagari ka Rwenje, Umurenge wa Nkombo.
Nsengiyumva Alfred uyobora Akagari ka Rwenje, yabwiye Ikinyamakuru Imvaho Nshya dukesha aya makuru, ko uyu musore yatawe muri yombi nyuma yuko akubise se ishoka mu mutwe, amwitiranyije n’ikidayimoni.
Uyu muyobozi avuga kandi ko uyu musore avuga ko umubyeyi we amurogera mu biryo aba yatongereye, bikamutera imyirwarire idasanzwe, ari na byo byari byabaye ubwo yakoraga aya mahano.
Ubwo uyu musore yafatwaga nyuma yo gukubita se ishoka, yavuze ko na we atari we, ahubwo ko yari yataye ubwenge, ndetse ko yamukubise iyi shoka atazi ko ari umubyeyi we.
Nsengiyumva Alfred yagize ati “Yanyibwiriye ko ajya kuyimwasa yari amwicaye iruhande mu gitondo, umosore abona ikintu cy’ikidayimoni kimusatira, kimukoba, gishaka kumusingira ngo kimunige, aragitanga aterura ya shoka aracyasa nk’uwasa urukwi atazi ko ari se ayashije mu mutwe.”
Uyu muyobozi avuga ko uyu mubyeyi yagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Nkombo, ariko na cyo kigahita kimwohereza mu Bitaro bya Gihundwe, na byo byahise bimwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB kuko yari amerewe nabi cyane, kuko bikekwa ko ishoka yakubiswe n’umuhungu we yageze ku bwonko.
Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko babona urimo ibibazo by’imbaraga zidasanzwe, kuko uyu mwana atari ubwa mbere akomerekeje umubyeyi we.
Ati “Ni ubwa 2 uriya mwana akomeretsa se kuko ubwa mbere yamukubise ikibando, amukomeretsa cyane cyane ku kuboko na bwo ngo yumva ari ikidayimoni kije kumuniga akomerekeje.”
Abaturanyi bavuga kandi ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bwagiye muri uru rugo kureba ikibazo cy’amarozi aruvugwamo, ariko ababyeyi baho bavuga ko ari ibihuha ko nta marozi yahigeze.
RADIOTV10