Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Ukwezi kurihiritse binjiye mu mibereho isa n’ikigeragezo (Photos&Video)

radiotv10by radiotv10
26/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Ukwezi kurihiritse binjiye mu mibereho isa n’ikigeragezo (Photos&Video)
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muganza na Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, baravuga ko bamaze iminsi binjiye mu mibereho y’ihurizo nyuma y’uko ikiraro cyo ku mugezi wa Rubyiro gihuza iyi Mirenge cyangiritse, none kwambuka bisigaye bibasaba kujandajanda mu mazi, abandi bakishyura ngo babaheke mu mugongo.

Iki kiraro cyangiritse mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukuboza 2023, nyuma y’uko haguye imvura nyinshi ikarengera umugezi igatwara n’iki kiraro.

Kwangirika kw’iki kiraro biri gutera abahinzi ibihombo kuko abo mu Murenge wa Gikundamvura usanzwe uzwiho kweza imyaka batari kubona uko bageza umusaruro ku isoko.

Nyirahabimana Eline ati “Twabonaga amafaranga y’abanyeshuli dushoye imyaka muri Muganza none ubu ntibishoboka kuko ntaho tuyinyuza.”

Abo mu Murenge wa Muganza basanzwe bahinga hakurya muri Gikundamvura, na bo bavuga ko kuba kwambuka bigoranye biri gutuma imyaka yabo yangirikira mu mirima kubera kubura inzira ngo bajye gusarura.

Uwayisenga Rahabu ati “Nabuze ahantu nyura ngo njye gupimisha umuceri wanjye uri hakurya, ibigori twahinze hakurya ya Rubyiro  bari kubyibira mu murima.”

Kugeza ubu kwambuka uyu mugezi biri gusaba abaturage kuvogera, abatabishoboye bagatanga amafaranga kugira ngo babambutse babahetse mu mugongo cyangwa ku rutugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiliga Anicet yabwiye RADIOTV10 ko hakiri gukorwa ubuvugizi kugira ngo iki kiraroro cyongere kubakwa bundi bushya.

Ati “Akarere karimo karakora ubuvugizi hagati ya MINENFRA na RTDA kugira ngo harebwe uburyo bwo kubaka mu buryo burambye kiriya kiraro, ariko natwe turimo kwiga uburyo bw’igihe gito twaba dushyizeho imbaho kugira ngo abaturage babashe kwambuka”.

Isesengura ryakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, ryagaragaje ko kugira ngo hubakwe ikindi kiraro, bizatwara miliyoni 200 Frw.

Iki kiraro kigiye kuzuza ukwezi gicitse
Kwambuka bamwe baremera bakishyura bakabaheka mu mugongo
Abandi bakabaterura
Abandi bo baremera bajandajanda mu mazi
Imibereho yabaye ihurizo

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − fourteen =

Previous Post

Menya uko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Uwacu Julienne wabaye Minisitiri

Next Post

AMAKURU MASHYA: Undi Perezida yagendereye u Rwanda aba uwa kabiri warusuye ku munsi umwe

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Undi Perezida yagendereye u Rwanda aba uwa kabiri warusuye ku munsi umwe

AMAKURU MASHYA: Undi Perezida yagendereye u Rwanda aba uwa kabiri warusuye ku munsi umwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.