Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Umugabo utamenyekanye basanze umurambo we mu rusengero rwa ADEPR

radiotv10by radiotv10
29/09/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Umugabo utamenyekanye basanze umurambo we mu rusengero rwa ADEPR
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rusengero rw’itorera rya ADEPR ruherereye mu Kagari ka Butambamo Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, bahasanze umurambo w’umugabo utazwi muri ako gace.

Uyu murambo wabonetse muri uru rusengero rwa ADEPR-Butambamo ruri kubakwa mu Mudugudu wa Ryarusaro mu Kagari ka Butambamo muri uyu Murenge wa Nzahaha, bamusanzemo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, amanitse mu mugozi.

Abaturage bo muri aka gace, bavuga ko uyu mugabo badasanzwe bamuzi muri aka gace, bakaba bakeka ko yishwe n’abagizi ba nabi bakaza kumushyira muri uru rusengero kugira ngo bayobye uburari.

Uwamariya Laetitia uyobora Akagari ka Butambamo, avuga ko urarira uru rusengero ruri kubakwa, ari we watanze amakuru y’uyu mugabo.

Uyu muyobozi avuga ko bakurikije uko babonye umurambo w’uyu mugabo, ashobora kuba yishwe n’abantu bakaza kumushyira muri uru rusengero kuko yasaga nk’uhagaze bigaragara ko ari ibintu byakozwe n’abantu.

Yagize ati “Ikindi kandi yari afite agasebe kandi aracyambaye n’ingofero n’ipantalo ye yacitse.”

Amakuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wari ukiri muri uru rusengero kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ariko ko inzego z’ibanze zari zahamagaje iz’iperereza n’iz’umutekano kugira ngo zize kubafasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Rwango Jean de Dieu, na we avuga ko bakurikije ibimenyetso basanganye uyu mugabo nubwo basanze amanitse mu mugozi ariko ashobora kuba yishwe. Ati “Nta bimenyetso by’uwiyahuye twamubonyeho.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Nta ‘GumaMuRugo’ tuzashyiraho nta n’igikorwa na kimwe kizafungwa kubera Ebola- Museveni

Next Post

Mvukiyehe wayoboye Kiyovu ayizeza igikombe yayamanitse ati “Ndabona ntazagera ku ntego”

Related Posts

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

by radiotv10
18/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, baravuga ko abakozi bari gucukura imiyoboro y’amazi bigabije imirima...

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

by radiotv10
18/11/2025
0

Abahinzi b'ikawa bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bavuga ko izo bari bamaranye imyaka irenga 40 zitari...

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

IZIHERUKA

The inspiring journey of Tuyishime, a 44-year-old woman representing Rwanda at Miss Universe
IMYIDAGADURO

The inspiring journey of Tuyishime, a 44-year-old woman representing Rwanda at Miss Universe

by radiotv10
18/11/2025
0

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

18/11/2025
Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

18/11/2025
Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

18/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mvukiyehe wayoboye Kiyovu ayizeza igikombe yayamanitse ati “Ndabona ntazagera ku ntego”

Mvukiyehe wayoboye Kiyovu ayizeza igikombe yayamanitse ati "Ndabona ntazagera ku ntego"

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The inspiring journey of Tuyishime, a 44-year-old woman representing Rwanda at Miss Universe

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.