Rusizi: Umugabo utamenyekanye basanze umurambo we mu rusengero rwa ADEPR

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rusengero rw’itorera rya ADEPR ruherereye mu Kagari ka Butambamo Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, bahasanze umurambo w’umugabo utazwi muri ako gace.

Uyu murambo wabonetse muri uru rusengero rwa ADEPR-Butambamo ruri kubakwa mu Mudugudu wa Ryarusaro mu Kagari ka Butambamo muri uyu Murenge wa Nzahaha, bamusanzemo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, amanitse mu mugozi.

Izindi Nkuru

Abaturage bo muri aka gace, bavuga ko uyu mugabo badasanzwe bamuzi muri aka gace, bakaba bakeka ko yishwe n’abagizi ba nabi bakaza kumushyira muri uru rusengero kugira ngo bayobye uburari.

Uwamariya Laetitia uyobora Akagari ka Butambamo, avuga ko urarira uru rusengero ruri kubakwa, ari we watanze amakuru y’uyu mugabo.

Uyu muyobozi avuga ko bakurikije uko babonye umurambo w’uyu mugabo, ashobora kuba yishwe n’abantu bakaza kumushyira muri uru rusengero kuko yasaga nk’uhagaze bigaragara ko ari ibintu byakozwe n’abantu.

Yagize ati Ikindi kandi yari afite agasebe kandi aracyambaye n’ingofero n’ipantalo ye yacitse.”

Amakuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wari ukiri muri uru rusengero kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ariko ko inzego z’ibanze zari zahamagaje iz’iperereza n’iz’umutekano kugira ngo zize kubafasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Rwango Jean de Dieu, na we avuga ko bakurikije ibimenyetso basanganye uyu mugabo nubwo basanze amanitse mu mugozi ariko ashobora kuba yishwe. Ati Nta bimenyetso by’uwiyahuye twamubonyeho.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru