Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri ko ataryoshye nk’undi mugore yahoranye, abanyerondo bari hafi bamutesha atangiye kwimanika mu giti cya voka.
Byabereye mu mudugudu wa Nyabishunju mu ma saa munani z’ijoro kuri uyu wa 26 Ukuboza 2025, ubwo umugabo witwa Ntirugiribambe Alfred wari uherutse gushakana na Itangishaka Josiane yamubwiraga ko umugore yahoranye ari we uryoshye agenda amwereka amafoto muri terefone.
Ibyo ngo byarakaje uyu mugore wari umaze ukwezi kumwe muri urwo rushako, maze abyukana igitenge nk’ugiye kwihagarika ajya ku giti cya voka atangiye kuzirika igitenge ngo yiyahure irondo riba ryamuteye imboni nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Shara Sibomana Aimable abivuga.
Ati “Ubwo bari mu buriri umugabo yari afite terefone amubwira ko umugore we wa mbere ari we uryoshye amubwira ko we nta kigenda. Abimubwiye rero undi afata igitenge arasohoka ageze munsi y’igiti cya voka atangira kuzirika igitenge, abanyerondo bamubona babanza kumwihorera ngo barebe,, atangiye kukishumika mu ijosi bati uri mu biki,, bahise bampamagara mpita njya yo dusanga koko yari agiye kwiyahura”.
Ubuyobozi bw’akagari ka Shara bukimara kuhagera bukabaza buri wese ngo bwasanze atari abo kubana n’ubwo bari bamaranye ukwezi kumwe gusa, bubafasha kumvikana bagabana imyaka bari bafite mu nzu ndeste umugabo yemera guha umugore impampa y’ibihumbi 20 bahita bamuherekeza ataha iwabo muri iryo joro.
Gitifu Aimable ati “Noneho umugore turamuherekeza n’irondo tumugeza i wabo mu murenge wa Gitambi ikibazo kiba kirakemutse”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Muganza Patrick Niringiyimana unenga imyitwarire y’uwo mugabo ahanini kwereka umugore amafoto y’undi mugore amubwira ko ariwe uryoshye, agira inama abaturage muri rusange kujya bashinga ingo babanje kubitekereza ho kandi bakabana byemewe n’amategeko.
Ati “Hoya biragayitse cyane, inama duha abaturage ni ukwirinda amakimbirane mu ngo bakabana mu buryo bwemewe n’abategeko, waba ugiye kubaka urugo ukamenya ko ugomba kwibagirwa za nshoreke zose ukubaka urugo rumwe”.
Aba bombi bari bamaze ukwezi bashinze urugo nyuma y’uko umugore uyu mugabo yahoranye banafitanye abana 8 ari nawe yavugaga ko aryoshye kuruta uyu wa kabiri nawe ngo yatwawe n’undi mugabo akamujyana mu mujyi wa Kigali akaba ari bwo ashakana n’uyu Itangishaka bivugwa ko nawe yari afite abana batatu iwabo muri Gitambi aho yahise yisubirira.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10









