Umuhanda Kamembe-Bugarama ufatwa nka mpuzamahanga kuko unyurwa n’abakora ingendo z’urujya n’uruza hagati y’u Rwanda, u Burundi na DRC, nturi nyabagendwa nyuma yuko wangiritse bikabije ku buryo aho wangirikiye nta n’uwamenya ko higezemo kaburimbo, ndetse ukaba wahagamyemo imodoka nini zafunze izindi.
Urujya n’uruza muri uyu muhanda, rwahagaze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, ubwo zimwe mu modoka nini zari ziwurimo zahagamyemo kubera ubunyerere bukabije no kwangirika kwawo, bigatuma nta bindi binyabiziga bibasha kuwunyuramo.
Izi modoka zahagamiye mu gace ko mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Kigenge, mu Murenge wa Nzahaha ari na ho wangiritse cyane, aho ibindi binyabiziga byose byaje bizikurikiye byabuze uko bitambuka.
Umwe mu baraye bakoreye urugendo muri uyu muhanda kuri uyu wa Gatatu, yabwiye RADIOTV10 ko we n’abo bari kumwe mu modoka, bawuvuyemo ku bw’amahirwe, kuko hari aho imodoka yageraga igasa nk’ibuze uko ikomeza urugendo.
Ni umuhanda usanzwe unyuramo ibinyabiziga byinshi birimo n’ibiba bitwaye ibicuruzwa bijyanwa kuri Rusizi ya mbere na Rusizi ya kabiri, ndetse n’ibijyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahazwi nka Kamanyora.
Umwe mu baduhaye amakuru yagize ati “Uyu muhanda ugiye kumara imyaka hafi icumi buri Muyobozi wese na RTDA bavuga ngo vuba uraba ukozwe, ariko amaso yaheze mu kirere.”
Undi muturage avuga ko bibabaje kuba uyu muhanda udakorwa kandi ufatwa nka mpuzamahanga, kuko uhuza u Rwanda, u Burundi na DRC.
Ati “Umuntu ajya i Burundi, ni wo amanuka kugira ngo agere Kibaya, ni na wo imodoka zinyura zijya kuri CIMERWA, muri macye ni wo nzira y’umusaruro w’ubuhinzi bwo mu Kibaya, bwaba ubw’umuceri, bwaba ubw’imbuto n’ibindi ndetse na Sima.”
Aba baturage bavuga kandi ko hari n’imodoka nyinshi zo mu Gihugu cy’Abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikoresha uyu muhanda, aho zikoreshwa n’abava mu gace ka Kamanyora berecyeza i Bukavu n’i Goma, kuko imihanda yo mu Gihugu cyabo yangiritse cyane.
Bavuga ko n’ubundi uyu muhanda wari usanzwe warangiritse kuko wari urimo ibinogo, ariko ko byahumiye ku mirari ubwo hagwaga imvura nyinshi ikazanamo n’ubunyerere bukabije.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura aherutse kubwira abanyamakuru ko uyu muhanda ugiye gukorwa, ndetse ko n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA kigiye kohereza imashini ngo zitangire imirimo.
Ati “Mu gihe bagitegereje ko umuhanda ukorwa wose, bazahera ku hababaje cyane kurusha ahandi, ariko babe basannye ku buryo nibura ube nyabagendwa.”
Guverineri yavuze ko akurikije uko umushinga wo gukora uyu muhanda uteye, hari icyizere ko uzaba ukomeye ku buryo utazongera kwangirika byihuse nk’uko byagenze mbere.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10