Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Umuhanda ukoreshwa cyane uhuza u Rwanda, u Burundi na Congo ubu nturi nyabagendwa

radiotv10by radiotv10
23/01/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Umuhanda ukoreshwa cyane uhuza u Rwanda, u Burundi na Congo ubu nturi nyabagendwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanda Kamembe-Bugarama ufatwa nka mpuzamahanga kuko unyurwa n’abakora ingendo z’urujya n’uruza hagati y’u Rwanda, u Burundi na DRC, nturi nyabagendwa nyuma yuko wangiritse bikabije ku buryo aho wangirikiye nta n’uwamenya ko higezemo kaburimbo, ndetse ukaba wahagamyemo imodoka nini zafunze izindi.

Urujya n’uruza muri uyu muhanda, rwahagaze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, ubwo zimwe mu modoka nini zari ziwurimo zahagamyemo kubera ubunyerere bukabije no kwangirika kwawo, bigatuma nta bindi binyabiziga bibasha kuwunyuramo.

Izi modoka zahagamiye mu gace ko mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Kigenge, mu Murenge wa Nzahaha ari na ho wangiritse cyane, aho ibindi binyabiziga byose byaje bizikurikiye byabuze uko bitambuka.

Umwe mu baraye bakoreye urugendo muri uyu muhanda kuri uyu wa Gatatu, yabwiye RADIOTV10 ko we n’abo bari kumwe mu modoka, bawuvuyemo ku bw’amahirwe, kuko hari aho imodoka yageraga igasa nk’ibuze uko ikomeza urugendo.

Ni umuhanda usanzwe unyuramo ibinyabiziga byinshi birimo n’ibiba bitwaye ibicuruzwa bijyanwa kuri Rusizi ya mbere na Rusizi ya kabiri, ndetse n’ibijyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahazwi nka Kamanyora.

Umwe mu baduhaye amakuru yagize ati “Uyu muhanda ugiye kumara imyaka hafi icumi buri Muyobozi wese na RTDA bavuga ngo vuba uraba ukozwe, ariko amaso yaheze mu kirere.”

Undi muturage avuga ko bibabaje kuba uyu muhanda udakorwa kandi ufatwa nka mpuzamahanga, kuko uhuza u Rwanda, u Burundi na DRC.

Ati “Umuntu ajya i Burundi, ni wo amanuka kugira ngo agere Kibaya, ni na wo imodoka zinyura zijya kuri CIMERWA, muri macye ni wo nzira y’umusaruro w’ubuhinzi bwo mu Kibaya, bwaba ubw’umuceri, bwaba ubw’imbuto n’ibindi ndetse na Sima.”

Aba baturage bavuga kandi ko hari n’imodoka nyinshi zo mu Gihugu cy’Abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikoresha uyu muhanda, aho zikoreshwa n’abava mu gace ka Kamanyora berecyeza i Bukavu n’i Goma, kuko imihanda yo mu Gihugu cyabo yangiritse cyane.

Bavuga ko n’ubundi uyu muhanda wari usanzwe warangiritse kuko wari urimo ibinogo, ariko ko byahumiye ku mirari ubwo hagwaga imvura nyinshi ikazanamo n’ubunyerere bukabije.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura aherutse kubwira abanyamakuru ko uyu muhanda ugiye gukorwa, ndetse ko n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA kigiye kohereza imashini ngo zitangire imirimo.

Ati “Mu gihe bagitegereje ko umuhanda ukorwa wose, bazahera ku hababaje cyane kurusha ahandi, ariko babe basannye ku buryo nibura ube nyabagendwa.”

Guverineri yavuze ko akurikije uko umushinga wo gukora uyu muhanda uteye, hari icyizere ko uzaba ukomeye ku buryo utazongera kwangirika byihuse nk’uko byagenze mbere.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Hahishuwe umugambi mubisha wa Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye w’u Burundi

Next Post

Umucyo kuri gapapu yavugwaga ko yakorewe Rayon kuri rutahizamu wasinyiye Police akimara kwakirwa na Perezida

Related Posts

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

Simple steps you can follow to build real confidence
MU RWANDA

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umucyo kuri gapapu yavugwaga ko yakorewe Rayon kuri rutahizamu wasinyiye Police akimara kwakirwa na Perezida

Umucyo kuri gapapu yavugwaga ko yakorewe Rayon kuri rutahizamu wasinyiye Police akimara kwakirwa na Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple steps you can follow to build real confidence

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.