Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka Rusizi ajya muri Repuburika iharanira Demokarasi ya congo gukina umukino wa gicuti yatwawe n’amazi y’uyu mugezi.
Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ubwo uyu musore w’imyaka 31 wabarizwaga mu kagari ka Ryankana yari ajyanye na bagenzi be bo mu ikipe yo mu murenge wa Bugarama gukina umukino na bagenzibabo bo muri congo yanyuraga mu mazi kubera ko ibyangombwa bye byararangije igihe, ariko ntiyongera kuboneka ahubwo haboneka imyenda n’inkweto yajugunye imusozi ubwo amazi yari atangiye kumurusha imbaraga.
imwe mu nshuti ze yahise imupostinga imwifuriza iruhuko ridashira yagize iti “ Bari bagiye gukina muri congo, bari abakinnyi nyine . noneho we anyura mu mazi abandi bo bari banyuze ku mupaka, none we amazi aramutwaye arapfuye umurambo we nturaboneka, ni ikibazo”.
Ni amakuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama Daniel Ndamyimana wongeye gusaba abaturage muri rusange kudakomeza kunyura inzira y’amazi cyangwa kuyoga kuko uretse kuba yabatwara harimo n’imvubu nazo zishobora kubica.
Ati “Ngo hari amakipe basanzwe bajya gukina nayo hakurya muri Kamanyola, we ngo kubera ko laisser passer ye yari yashize yashatse kunyura mu mazi, afata imyenda n’inkweto abishyira ku mutwe. Muri kwa gukandagira ashaka ahagufi ho kunyura, amazi amurusha imbaraga afata ya myenda ayijugunya imusozi uruzi rutamutwara. Kugeza uyu mwanya ntabwo turabona umurambo we”.
Hari hashize igihe kitageze ku mezi abiri nabwo hari umwana wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuli abanza wo mu kagari ka Ryankana uyu mugezi watwaye yagiye kwoga bagashakisha umurambo we bakawubura.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10







