Uwitije Elie wo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, wasezerewe n’Ikigo cya Mutobo kinyuzwamo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, avuga ko amaranye imyaka 16 isasu mu kaguru kuko yabuze ubushobozi bwo kwivuza ngo arikurwemo.
Uyu wasezerewe n’ikigo cya Mutobo muri 2009, avuga ko ubwo yasezererwaga we na bagenzi be babwiwe ko bazavurirwa mu Turere bakomokamo, ariko ahageze asanga izina rye ritari mu yoherejwe, bituma abura ubuvuzi.
Agira ati “Turi i Mutobo abaganga batwoherezaga ku Bitaro bya Ruhengeri uko tugezeyo umuriro tugasanga wagiye biba ngombwa ko batubwira ko tuzavurirwa mu Mirenge, bavuga ko bazohereza raporo izadufashwa kwivuza.”
Akomeza avuga ko akigera mu rugo yatangiye kugenda abaza ndetse aza no kumenya aho inzobere ziri kuvurira abasezerewe mu ngabo ariko agezeyo asanga izina rye ritarimo atahira aho ndetse ikibazo akajya akigeze ku bayobozi batandukanye ariko ntihagire igikorwa.
Ati “Aha mbere nakivuze ni mu Murenge ubwo nari ngiye kureba ko hari raporo yanjye yoherejwe, nsanga ntayahageze, hanabaye inama y’abasezerewe mu ngabo (reserve force) ndakivuga ariko afande wari uhari mbona ntago agikurikiranye.”
Isasu avuga ko riri mu itako ngo rituma atabasha guhagarara umwanya munini cyangwa ngo yambare inkweto zifunze, bikamubera imbogamizi zo kugira icyo yakora ngo yiteze imbere.
Ati “Hari igihe akaguru kabyimba simbashe kugenda, ubundi nakoraho nkaryumva, icyo nsaba ni uko nanjye bamfasha nkavurwa nk’uko bagenzi banjye bavurwa.”
Sebagabo Marcelin ushinzwe ubuvuzi muri Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu Ngabo, avuga ko bidakunze kubaho ko bene aba bibura ku rutonde, icyakora ko hari abagera mu bice batuyemo ntibabashe kumenya aho kubariza.
Ati “Iyo tumumenye nk’uwo uba waraburiye mu giturage hasi aho tumuvanayo tukamufasha rwose. Ikibazo kiba ari uko bamwe baba barahuye n’ibibazo bikabacanga mu mutwe ntibamenye aho gukurikiranira, ugasanga nta n’undi ubitayeho.”
Sebagabo Marcelin avuga ko uyu wahoze mu Ngabo agiye gufashwa ku buryo azahabwa ubuvuzi bukenewe.
Kutibona ku rutonde rwoherejwe na Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Abahoze mu ngabo, uretse kuba byaramubujije amahirwe yo kuvurwa, anavuga ko binatuma kugeza ubu nta nyunganizi cyangwa inkunga igenerwa abademobe iramugeraho.




Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10