Umukecuru wo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, uherutse gukubitwa n’abaturage mu nama bamushinja kuroga, aravuga ko nta mutekano afite mu gihe bamwe mu bamukubise bavuga ko bari babirangiwemo umuti kandi ko nyuma baje gukira ubu bakaba basaba ubuyobozi kumwirukana mu Mudugudu nabwo bukavuga ko bidashoboka.
Uyu muturage witwa Ntahomvukiye Josephine ashinjwa n’abaturanyi be bo mu Mudugudu wa Sanganiro mu Kagari ka Gakoni ahamaze iminsi hari abaturage batandukanye barwaye mu buryo bunyuranye, aho hari uvuga ko yari amaze imyaka ibiri atabonana n’uwo bashakanye bagakeka ko bagiye barogwa na Ntahomvukiye.
Uyu mukecuru avuga ko mbere yo gukubitwa babanje gusagarira urugo rwe bamubwira amagambo yo kumutera ubwoba, ku bw’amahirwe ntibagira icyo bamugira, ariko bucyeye bamuhamaza mu nama y’abaturage aba ari ho akubitirwa.
Ati “Ubwo batangiye kuvuga ijambo rya mbere numva ni njyewe bavuze ngo namurogeye umugore, ngo hashize imyaka ibiri batabonana ngo kubera igitenge namutwaye. Umugore umwe yahise afata ikigombo (igiti cy’umwumbati) akinkubita mu mutwe, akimara kukinkubita twahise dufatana twitura hasi aba ari bwo abandi bankubita.”
Nyirahabimana Claudine uvuga ko yari amaze imyaka ibiri atabonana n’umugabo ndetse ntanaryame mu cyumba cye kuko yakinjiragamo akamererwa nabi, avuga ko kumukubita icyo giti cy’umwumbati ari wo muti bari barangiwe kandi ko byatanze umusaruro.
Agira ati “Kuva yajyana igitenge cyange nkamwinginga ngo akimpe akabyanga, natangiye kujya ndara mu ntebe kubera amarozi no kubonana n’umugabo birahagarara. Abaturage bose barabizi ko nararaga mu ntebe koko nageraga mu cyumba nkaba nk’umurwayi wo mu mutwe ku buryo n’imyenda nayikuramo. Rero natoye akagombo gato kuko njya numva ngo iyo umurozi bamukubise ikigombo bwa burozi bwe ntibwongera gukora. Ibibazo nari mfite biri kugenda birangira.”
Nyirahabimana Doroteya na we yagize ati “Njyewe nari maze ukwezi ntava mu nzu, ariko ubu nakize. Ikigombo gishobora kuba kirimo umuti mu buryo bwo kwirengera. Icyakora ntiyakubiswe cyane ni uko bari bakiturangiyemo umuti.”
Ntahomvukiye avuga ko nyuma y’ibyo kugeza ubu abayeho mu bwoba bw’uko yagirirwa nabi cyangwa akaba yanicwa nk’uko yabibwiwe na bamwe mu baturage.
Ati “Ndi mu bwoba ko nanagenda umuntu akankubita umupanga nitambukira, aravuga ngo aho kugira ngo umugore we aborere mu nzu njyewe nabora, kandi ngo bampfata bakancurika mu mazi bikarangira, ubu ku mugoroba sinjya njya hanze kandi ndyama saa kumi n’ebyiri ngo hatagira unyiyicira.”
Bamwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu wa Sanganiro, bavuga ko uyu mukecuru yaba amaze kwimuka inshuro eshatu agenda yirukanwa kubera uburozi.
Bamurange Monique ati “Arabikora ahubwo n’aho yari atuye muri Mutuzo yahavuye ari uko bamutwikiye inzu kubera kumukekaho amarozi.”
Mu gihe bifuza ko ubuyobozi bwamwirukana muri aka gace, naho we akavugako umutekano we ari muke, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Muganza, Patrick Niringiyimana avuga ko kuhamwirukana bidashoboka ahubwo ko hagiye kubaho gukaza umutekano we.
Ati “Nyiye gukorana n’Akagari irondo baripange, na ho ibyo kuvuga ngo yimuke byo ntabwo ari byo, ubu se mfite ububasha bwo kuza kukwimura aho utuye?”
Ntahomvukiye avuga ko nyuma yo gukubitwa muri ubwo buryo yagiye kuregera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muganza, ariko asabwa kubanza kujya kwivuza, birangira atabyitayeho kuko ngo atari yakomeretse.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10