Hari umuturage utuye mu murenge wa Rusororo akagari ka Kabuga ya mbere uvuga ko amakimbirane ashingiye kubucuruzi afitanye n’umuyobozi w’umudugudu w’aho atuye atuma ari kurenganywa ntabone ubutabera burimo ubw’ ubujura yakorewe ngo ndetse akaba yaranimwe ibyangombwa bituma abona ubwisungane mu kwivuza ngo kuko yanze gutanga umuti w’ikaramu nkuko abivuga.Abaturanyi b’uyu muturage bakaba bamusabira ubutabera ngo kuko nabo babona akarengane yagiriwe.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’akagari atuyemo buvuga ko agomba kubwegera akabugezaho neza ibibazo afite bukamufasha.
Abo ni Sylivain Komezusenge na Uwera Chantal bashakanye batuye mu mudugudu w’isangano akagari ka Kabuga ya mbere, umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo aha barasobanura akarengane bahuye nako ntibarenganurwe biturutse ku gisa n’amakimbirane bafutanye n’umuyobozi w’umudugudu banacumbitse mu nzu ze.
Inyubako iki kibazo cyabereyemo
Uyu muryango uvuga ko wibwe incuro ibyiri zikurikiranije mu cyumweru kimwe ibintu bifite agaciro karenga miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (3,500,000 FRW) bagatabaza inzego z’ibanze ziyobowe na mudugudu banashinja kuba inyuma y’ubu bujura ntizibatabare aho bavuga ko bamaze icyumweru nta rwego na rumwe rurabageraho kandi batarahwemye gutabaza.
“Tariki 18 twaibwe twibwa ibintu bihagaze agaciro k’ibihumbi 531000 tugitangira kwisuganya taliki ya 25 noneho baza bamaraho badutwara ibintu bihagaze hafi miliyoni 3, kuva icyo gihe nta rwego na rumwe ruradutabara kandi ntitwahwemye gutabaza , nyiri inzu turamubwira ayidukingire dore uko irangaye yarabyanze kuburyo dutakeka ko nawe abirimo dore ko nyuma y’uko batwibye twatangiye kubona bimwe mu bintu byacururizwaga iwacu nk’inzoga atangiye kujya azicurururiza mu gkari dore ko ubusanzwe ntazo yacuruzaga kubera ko asanzwe ari umurokore,ni ukuri baturenganure”
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko nabo babona aka karengane ari naho bahera babasabira ubuvugizi.”Aka ni akarengane rwose ni gute umuntu yahora yibwa umuturanyi we ntihagire umuntu umukoraho njye nabifata nk’akagambane , Byongeye kandi yatanga ikibazo cye ntihagire ubuyobozi bumwegera ngo bumufashe, Ni ukuri akwiye kurenganrwa kuko uyu munsi niwe ejo nundi muturage”
Sibomana Emmanuel niwe muyobozi w’uyu mudugudu ku murongo wa Telephone asubiza ibi bivugwa n’aba baturage dore ko tutabashije kumubona yagize ati
“Nyewe nta kibazo mfitanye nabo, ariko ubwo ikibazo cyagejejwe muri RIB reka dutegereze imyanzuro izavamo”
Ibi byatumye tujya kubiro by’akagali aba baturage batuyemo nako gahereye nko muri metero 500 uvuye aho batuye ngo tubabaze icyo bari gukora kuri iki kibazo ,maze UWINGABE Grace umunyamabanga shingwabikorwa w’aka kagali ka KABUGA avuga ko yiteguye kubegera.
“Aba baturage batugejejeho ikibazo cyabo incuro imwe ariko icy’uko yaba hari amakimbirane bafitanye na Mudugudu cyo ntacyo tuzi , gusa tugiye kubegera kndi nabo aho badukenera cyangwa inyunganizi iyo ariyo yose bakenera twayibaha”
Aho uwibwe akorera
Aba baturage bavuga ko nyuma y’uko babonye inzego zibanze zibarangaranye bagerageje kugeza ikibazo cyabo kuri mu bugenzacyaha RIB maze bukabatuma ibyangomwa nanone biturutse mu nzego zibanze , ngo ariko ntizabibahaye zivuga ko birenze ubushobozi bwazo ariyo mpamvu bakeka ko iki kibazo cyabo cyatinze gukurikiranwa. Bakavuga ko intandaro ya byose yaturutse ku makimbirane yazamuwe n’uko bose ari abacuruzi uyu wibwe ngo akaba arusha mugenzi we abakiliya.
Yanditswe na Olivier TUYISENGE/RadioTV10