U Rwanda rwagaragaje ko Igihugu cy’u Burusiya n’icya Ukraine bifite urufunguzo rw’ibibazo biri kubera muri Ukraine, rusaba ibi bihugu guhagarika intambara mu buryo bwihuse ahubwo hagakoreshwa inzira z’ibiganiro.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Werurwe 2022, i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye habaye Inteko Idasanzwe y’uyu muryango yari igamije kurebera hamwe ikibazo cy’intambara iri kuyogoza ibintu muri Ukraine.
Muri iyi nteko rusange, hanatowe umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika iyi ntambara bwashoje muri Ukraine, watowe n’Ibihugu 141.
U Rwanda nk’Igihugu cyatoye uyu mwanzuro, cyanagaragaje ko gishyigikiye iyubahirizwa ry’ubusugire, ukwigendera n’ubutavogerwa bw’Igihugu icyo ari cyo cyose nk’ihame ry’Umuryango w’Abibumbye.
Mu ijambo uhagarariye u Rwanda yagejeje ku bari bateraniye muri iyi Nteko Rusange, yagize ati “Ibikorwa bya Gisirikare bigomba guhagarara bwangu ubundi hakitabazwa inzira y’amahoro yo gukemura amakimbirane. U Burusiya na Ukraine bafite urufunguzo rwo gukemura izi mvururu.”
Yakomeje agaragaza impungenge zo kuba hari ikindi Gihugu cyabyitambikamo, avuga ko cyatuma birushaho kuba bibi.
Ati “Dushyigikiye imbaraga mpuzamahanga mu guhosha intambara zirimo iza UNSG [Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye] mu gushaka umuti w’ikibazo.”
Yakomeje agira ati “Turasaba impande zose bireba guhagarika imirwano no gushaka umuti binyuze mu biganiro kugira ngo abasivile badakomeza gutakariza ubuzima muri izi mbaraga za gisirikare.”
Yakomeje agaragaza ko umuti wa nyuma uzava mu biganiro bizahuza impande zombi.
Ati “Intambara iri kuba ubu ntabwo ari yo izazana amahoro uretse kuzatuma gusa Abaturage baharenganira. U Rwanda kandi rutewe impungenge n’ibikorwa bihungabanya ikiremwamuntu n’amahoro n’umutekano n’ibindi bibazo byatewe n’intambara birimo ihezwa riri gukorerwa Abanyafurika mu bikorwa byo guhungira mu bihugu by’ibituranyi [bihana imbibi na Ukraine]”
Yakomeje avuga ko mu bikorwa byo guhungisha abaturage bo muri Ukraine, hadakwiye kuzamo irondaruhu.
RADIOTV10