Monday, September 9, 2024

Rutahizamu kabuhariwe wo kwa Didier Drogba yamaze kwinjira mu Mavubi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire, wamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, ubu ari gukorana imyitozo na ba Serumogo mu Ikipe y’Igihugu Amavubi aho iri muri Maroc yitegura imikino ya Gicuti.

Uyu rutahizamu usanzwe akina muri Kazakhistan ubu uri gukorana imyitozo n’Amavubi yitegura imikino ya gicuti, yinjiye mu ikipe y’u Rwanda nyuma yuko Perezida wa FERWAFA yemeje ko gahunda yo kugarura abanyamahanga mu ikipe y’Igihugu biri gutekerezwaho.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Itangazamakuru ubwo hanatangazwaga urutonde rw’abakinnyi bazifashishwa muri iyi mikino ya gicuti, Nizeyimana Mugabo Olivier yari yatangaje ko mu gihe cya vuba hari abakinnyi bazahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kugaragaza ubushake ko bifuza kurukinira.

Mu bavugwaga cyane mu minsi ishize, ni rutahizamu wa Rayon Sports Leandre Essomba Willy Onana, bivugwa ko na we ari mu nzira zo guhabwa ibyangombwa by’ubwenegihugu bw’u Rwanda nkuko yabyifuje.

Gusa mbere yuko Onana ukomoka muri Cameroon yinjira mu Mavubi, yabimburiwe n’Umunya- Côte d’Ivoire, Gerard Bi Goua Gohou na we akaba ari rutahizamu uvugwaho kuba azi kureba mu izamu.

Ikipe ye akinira muri Kazakhistan ikaba yemeje ko uyu rutahizamu yahamagawe n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Gerard Bi Goua Gohou ari gukorana imyitozo n’abakinnyi b’Amavubi

Ngo kureba mu izamu ni ibintu bye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts