Haravugwa ifungwa ry’undi Mujenerali wa FARDC uzwi mu rugamba na M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Peter Cirimwami uzwi cyane mu bikorwa bya FARDC byo guhangana na M23, aravugwaho kuba yatawe muri yombi, gusa ubuyobozi bukavuga ko aya makuru ari ibihuha.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, amakuru yaturukaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavugaga ko General Cirimwami yatawe muri yombi agahita ajyanwa na we gufungirwa muri Gereza ya Makala iherereye i Kinshasa.

Izindi Nkuru

Aya makuru yavugaga ifungwa rya General Cirimwami rifitanye isano n’irya Lieutenant-Général Philémon YAV watawe muri yombi tariki 21 akekwaho ibyaha bikomeye by’umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi.

Guverineri w’Intara ya Ituri, Lieutenant Général Johnny Luboya Nkashama, yahakanye aya makuru, avuga ko ari ibihuha.

Ikinyamakuru Actu 7.cd kivuga ko ubwo yaganiraga n’umunyamakuru ukorera i Bunia, Lt Gen Nkashama yavuze ko “aya makuru ni ikinyoma.”

Uyu musirikare mukuru mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, azwi cyane mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Ituri.

Yavuzwe kandi ubwo yotswaga igitutu n’abarwanyi ba M23, agakizwa n’amaguru agata imodoka ye, igafatwa n’uyu mutwe usigaye unayikoresha mu bikorwa byawo.

Nanone kandi muri uru rugamba Gen Cirimwami yarimo na M23, yasimbutse igico cy’uyu mutwe ubwo uwari ukuriye abamurindaga we yahasigaga ubuzima muri Kamena uyu mwaka.

Icyo gihe yanashinjwe kuba yorohera uyu mutwe wa M23 ndetse ko ari we utuma ukomeza gufata ibice bimwe by’Igihugu, ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko ari umugambanyi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru