Nyuma y’uko Lionel Messi atandukanye na FC Barcelona, Ikipe ya Paris Saint-Germain yamaze kwemeranya n’uyu rutahizamu mu masezerano y’imyaka ibiri ubu akaba agiye kujya yambara umwambaro wanditseho Visit Rwanda.
Nkuko byatangajwe n’Ibitangazamakuru bikomeye ku Isi birimo ibyo mu Bufaransa ndetse n’ahandi ku mugabane w’u Burayi biratangaza ko ubuyobozi bwa Paris Saint-Germain bwamaze kumvikana na rutahizamu Lionel Messi.
Ni inkuru yatangiye kuvugwa kuri uyu wa Mbere aho abantu uruvunganzoka bari bagiye gutegereza Lionel Messi ku kicaro cya PSG no ku kibuga cy’indege ariko birangira atahageze.
Lionel Messi yamaze kumvikana na Paris Saint Germain
Fabrizio Romano umeneyereweho gutangaza amakuru ya za Transfer yanyujije ubutumwa kuri Twitter bwemeza ko Lionel Messi yamaze kumvikana na PSG mu masezerano y’imyaka ibiri ashobora kungerwa kugeza muri Kamena 2024.
Uyu munyamakuru w’Umutaliyani ukorera Sky Sports yatangaje ko umushahara wa Messi mu mwaka w’imikino ari Miliyoni 35 z’Amayero.
Fabrizio Romano atangaza ko nyuma y’aho Messi yumvikaniye na PSG, biteganyijwe ku mu masaha macye ari imbere, aza kuba ari i Paris gushyira umukono ku masezerano.
Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda