Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic uri mu beza Isi yagize, akaba aherutse gusezerera ruhago, yavuze byinshi ku rugendo rwe rwa ruhago, n’impamvu atakiniye Arsenal, imwe mu makipe akomeye i Burayi yamwifuje cyane.
Uyu rutahizamu w’Umunya-Swede uherutse guhagarika gukina umupira mu mwaka w’imikino ushize ubwo yari agejeje imyaka 41, yanyuze mu makipe hafi ya yose akomeye mu Burayi harimo Ajax, Inter Milan, Ac Milan, Fc Barcelona, PSG na Manchester United.
Muri aya makipe yose yayasizemo amateka akomeye cyane n’ubu akibukwa cyane. Ariko se? Ni iki cyatumye adakinira Arsenal nyamara ari yo yamubengutse mbere y’andi makipe yose akiri iwabo mu ikipe ya Malmo FF.
Ubwo uyu mugabo w’imyaka 42 yari afite imyaka 17, umutoza Arsene Wenger watozaga Arsenal yatumyeho Zlatan kugiran go barangizanye ibijyanye no kumusinyisha, yari yamuteguriye Numero 9 agomba kwambara yanditse “Ibrahimovic”.
Mu kiganiro Zlatan aheruka kugirana na Piers Morgan (umufana ukomeye wa Arsenal), uyu mugabo yasabye Zlatan Ibrahimovic ko yasobanura icyishe amahirwe yo gukinira Arsenal mu myaka ye micye kandi icyo gihe iyi kipe yari imwe mu makipe akomeye i Burayi ndetse atinyitse.
Zlatan yagize ati “Ubwo nari muto amakipe menshi yaranshakaga harimo n’iyo Arsenal, naje mu biro bya Arsene Wenger kandi byari byiza cyane kuko nahuye n’abakinnyi b’ibyamamare cyane icyo gihe bari bakomeye mu Isi, barimo Dennis Berkamp, Thierry Henry, nabonye Freddie Ljumberg, Patrick Vierra mbega bari benshi cyane, ndangije ndavuga nti ‘nanjye ubu ngeze ku rwego rukomeye cyane kuko aba bakinnyi nabarebaga kuri Televiziyo nubwo nanjye nakinaga ku rwego rwo hejuru muri Swede iwacu.”
Zlatan yakomeje agira ati “Ninjiye mu biro bya Wenger arandeba arambaza ati ‘urifuza iki?’ Ntekereza ko yashakaga kumenya no kunsobanukirwa neza kugira ngo amenye umukinnyi agiye kugura uwo ari we, twaganiriyeho gato hanyuma ahita afata umupira wa Arsenal wanditseho izina ryanjye na nimero 9 arawumpa, ndawambara baranamfotora. Yahise ambwira ati ‘turifuza ko waza hano muri Arsenal ugakora igeragezwa ry’ibyumweru bibiri’.”
Akomeza ati “Ibintu byose byari byiza kugeza avuze iryo jambo, narahindukiye ndamureba birumvikana we yari umuntu wubashywe, kandi njye ntacyo nari cyo, naramurebye mu maso ndamubwira nti ‘sinjya nkoreshwa igeragezwa’ yahise ambaza ati ‘ushatse kuvuga iki?’
Ndongera mbimusubiriramo neza nti ‘sinjya nkora igeragezwa, waba unshaka cyangwa se utanshaka ntabyo nakora, ubundi se kuki ndi hano?’ Arongera aravuga ati ‘nyamara ushatse waza ugakora iryo gerageza’, nahise muhakanira nivuye inyuma ko ntabikora. Ngiyo impamvu ntigeze njya muri Arsenal.”
Nyuma y’uko ibyo kujya muri Arsenal bipfuye, urugendo rwa Zlatan Ibrahimovic mu mupira w’amaguru mu Burayi rwabaye runini cyane none ubu yibukwa nk’umukinnyi umwe mu beza babayeho, we yiyita intare.
Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10