Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rutahizamu uri mu batazibagirana muri ruhago yiniguye asobanura ibyamuvuzweho byazamuye impaka

radiotv10by radiotv10
07/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rutahizamu uri mu batazibagirana muri ruhago yiniguye asobanura ibyamuvuzweho byazamuye impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic uri mu beza Isi yagize, akaba aherutse gusezerera ruhago, yavuze byinshi ku rugendo rwe rwa ruhago, n’impamvu atakiniye Arsenal, imwe mu makipe akomeye i Burayi yamwifuje cyane.

Uyu rutahizamu w’Umunya-Swede uherutse guhagarika gukina umupira mu mwaka w’imikino ushize ubwo yari agejeje imyaka 41, yanyuze mu makipe hafi ya yose akomeye mu Burayi harimo Ajax, Inter Milan, Ac Milan, Fc Barcelona, PSG na Manchester United.

Muri aya makipe yose yayasizemo amateka akomeye cyane n’ubu akibukwa cyane. Ariko se? Ni iki cyatumye adakinira Arsenal nyamara ari yo yamubengutse mbere y’andi makipe yose akiri iwabo mu ikipe ya Malmo FF.

Ubwo uyu mugabo w’imyaka 42 yari afite imyaka 17, umutoza Arsene Wenger watozaga Arsenal yatumyeho Zlatan kugiran go barangizanye ibijyanye no kumusinyisha, yari yamuteguriye Numero 9 agomba kwambara yanditse “Ibrahimovic”.

Mu kiganiro Zlatan aheruka kugirana na Piers Morgan (umufana ukomeye wa Arsenal), uyu mugabo yasabye Zlatan Ibrahimovic ko yasobanura icyishe amahirwe yo gukinira Arsenal mu myaka ye micye kandi icyo gihe iyi kipe yari imwe mu makipe akomeye i Burayi ndetse atinyitse.

Zlatan yagize ati “Ubwo nari muto amakipe menshi yaranshakaga harimo n’iyo Arsenal, naje mu biro bya Arsene Wenger kandi byari byiza cyane kuko nahuye n’abakinnyi b’ibyamamare cyane icyo gihe bari bakomeye mu Isi, barimo Dennis Berkamp, Thierry Henry, nabonye Freddie Ljumberg, Patrick Vierra mbega bari benshi cyane, ndangije ndavuga nti ‘nanjye ubu ngeze ku rwego rukomeye cyane kuko aba bakinnyi nabarebaga kuri Televiziyo nubwo nanjye nakinaga ku rwego rwo hejuru muri Swede iwacu.”

Zlatan yakomeje agira ati “Ninjiye mu biro bya Wenger arandeba arambaza ati ‘urifuza iki?’ Ntekereza ko yashakaga kumenya no kunsobanukirwa neza kugira ngo amenye umukinnyi agiye kugura uwo ari we, twaganiriyeho gato hanyuma ahita afata umupira wa Arsenal wanditseho izina ryanjye na nimero 9 arawumpa, ndawambara baranamfotora. Yahise ambwira ati ‘turifuza ko waza hano muri Arsenal ugakora igeragezwa ry’ibyumweru bibiri’.”

Akomeza ati “Ibintu byose byari byiza kugeza avuze iryo jambo, narahindukiye ndamureba birumvikana we yari umuntu wubashywe, kandi njye ntacyo nari cyo, naramurebye mu maso ndamubwira nti ‘sinjya nkoreshwa igeragezwa’ yahise ambaza ati ‘ushatse kuvuga iki?’

Ndongera mbimusubiriramo neza nti ‘sinjya nkora igeragezwa, waba unshaka cyangwa se utanshaka ntabyo nakora, ubundi se kuki ndi hano?’ Arongera aravuga ati ‘nyamara ushatse waza ugakora iryo gerageza’, nahise muhakanira nivuye inyuma ko ntabikora. Ngiyo impamvu ntigeze njya muri Arsenal.”

Nyuma y’uko ibyo kujya muri Arsenal bipfuye, urugendo rwa Zlatan Ibrahimovic mu mupira w’amaguru mu Burayi rwabaye runini cyane none ubu yibukwa nk’umukinnyi umwe mu beza babayeho, we yiyita intare.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + nineteen =

Previous Post

Icyo RDF yaganirije abahagarariye Ingabo mu Rwanda barimo ab’Igisirikare cya USA, Russia, UK

Next Post

Rwamagana: Icyo ubuyobozi bwakoreye mu isambu y’umuturage cyongeye kuzamura impaka

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Icyo ubuyobozi bwakoreye mu isambu y’umuturage cyongeye kuzamura impaka

Rwamagana: Icyo ubuyobozi bwakoreye mu isambu y’umuturage cyongeye kuzamura impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.