Abatuye mu Kagari ka Gatare mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko abana benshi barangiriza amashuri yabo mu y’abanza, kuko bacibwa intege n’urugendo rurerure bakora bajya kwiga mu yisumbuye, bigatuma abajyayo ari mbarwa.
Aba baturage batuye mu bice byo mu misozi miremire, bavuga ko n’imiterere y’aka gace itaborohereza gukora ingendo, kuko bibasaba kuzamuka impinga no kuminuka iyindi.
Simbankabo Joseph yagize ati “Ikibazo kibamo ni ingendo za kure ariko abana bakunda ishuri kuko aba primaire nta rugendo bakora, ariko aba nine years bo bakora urugendo kandi imvura yaguye ni imbogamizi kugira ngo bagereyo kuko bamwe bariga bagera hagati babona urugendo rubabanye rurerure bakarireka.”
Aba baturage bavuga ko bibaye byiza babona ishuri ry’imyaka 12 y’ibanze muri aka gace, kuko byatuma abana biga hafi, ndetse n’abitabira kwiga amashuri yisumbuye bikitabirwa.
Twagirayezu Florence ati “Bakadushyirira nk’ishuri rya nine years hano muri Rugasa byatworohera kuko kugira ngo umunyeshuri wacu ave hano ajye kwiga ahitwa i Kabitovu biramugora, hahana urubibi na Murunda nawe urabona ko ari kure cyane.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel avuga ko muri uyu Murenge wa Ruhango harimo ibigo byinshi by’amashuri yisumbuye ariko ko ubuyobozi bugiye kugenzura niba koko hari ikigo gikenewe muri aka gace, harebwe icyakorwa.
Ati “Icyo tuzasuzuma ni ukureba niba biri kure y’abo baturage, nkaba ntavuga ngo turabegereza ikigo cy’amashuri kuko hakenewe isesengura mbere yo gufata icyemezo.”
Nubwo abatuye muri kariya gace bavuga ko abana benshi barangiriza amashuri mu y’abanza, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 y’ibanze [12 Years Basic Education] mu rwego rwo gushishikariza abana gukunda ishuri kandi bakiga hafi y’aho batuye badakoze ingendo ndende.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/vlcsnap-2025-02-16-10h24m38s397.png?resize=800%2C450&ssl=1)
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/vlcsnap-2025-02-16-10h27m18s848.png?resize=800%2C450&ssl=1)
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/vlcsnap-2025-02-16-10h25m09s819.png?resize=800%2C450&ssl=1)
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10