Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rutsiro: Bahishuye impamvu abana babo barangiriza amashuri muri ‘Primaire’

radiotv10by radiotv10
17/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rutsiro: Bahishuye impamvu abana babo barangiriza amashuri muri ‘Primaire’
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Kagari ka Gatare mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko abana benshi barangiriza amashuri yabo mu y’abanza, kuko bacibwa intege n’urugendo rurerure bakora bajya kwiga mu yisumbuye, bigatuma abajyayo ari mbarwa.

Aba baturage batuye mu bice byo mu misozi miremire, bavuga ko n’imiterere y’aka gace itaborohereza gukora ingendo, kuko bibasaba kuzamuka impinga no kuminuka iyindi.

Simbankabo Joseph yagize ati “Ikibazo kibamo ni ingendo za kure ariko abana bakunda ishuri kuko aba primaire nta rugendo bakora, ariko aba nine years bo bakora urugendo kandi imvura yaguye ni imbogamizi kugira ngo bagereyo kuko bamwe bariga bagera hagati babona urugendo rubabanye rurerure bakarireka.”

Aba baturage bavuga ko bibaye byiza babona ishuri ry’imyaka 12 y’ibanze muri aka gace, kuko byatuma abana biga hafi, ndetse n’abitabira kwiga amashuri yisumbuye bikitabirwa.

Twagirayezu Florence ati “Bakadushyirira nk’ishuri rya nine years hano muri Rugasa byatworohera kuko kugira ngo umunyeshuri wacu ave hano ajye kwiga ahitwa i Kabitovu biramugora, hahana urubibi na Murunda nawe urabona ko ari kure cyane.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel avuga ko muri uyu Murenge wa Ruhango harimo ibigo byinshi by’amashuri yisumbuye ariko ko ubuyobozi bugiye kugenzura niba koko hari ikigo gikenewe muri aka gace, harebwe icyakorwa.

Ati “Icyo tuzasuzuma ni ukureba niba biri kure y’abo baturage, nkaba ntavuga ngo turabegereza ikigo cy’amashuri kuko hakenewe isesengura mbere yo gufata icyemezo.”

Nubwo abatuye muri kariya gace bavuga ko abana benshi barangiriza amashuri mu y’abanza, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 y’ibanze [12 Years Basic Education] mu rwego rwo gushishikariza abana gukunda ishuri kandi bakiga hafi y’aho batuye badakoze ingendo ndende.

Ishuri ryisumbuye riri kure cyane
Bamwe bahitamo kurangiriza amashuri mu y’abanza
Ngo n’ingendo muri aka gace ntiziba zoroshye

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Umuyobozi mushya wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe

Next Post

Abahanzi babiri b’ibirangirire basimbutse ikirego baregwagamo ibyo umwe yitaga kumwandagaza

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abahanzi babiri b’ibirangirire basimbutse ikirego baregwagamo ibyo umwe yitaga kumwandagaza

Abahanzi babiri b’ibirangirire basimbutse ikirego baregwagamo ibyo umwe yitaga kumwandagaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.