Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rutsiro: Batangiye kwikanga inzara kubera icyo babona nk’icyorezo cyaje mu myaka

radiotv10by radiotv10
21/10/2024
in MU RWANDA
0
Rutsiro: Batangiye kwikanga inzara kubera icyo babona nk’icyorezo cyaje mu myaka
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, barataka ikibazo cy’icyonnyi cy’udusimba cyaje mu myaka yabo bityo bakaba batazi uko bazabaho kuko aho kigeze nta musaruro kandi bakaba batarabona umuti wo kukirwanya.

Bamwe muri aba baturage bo mu Kagari ka Bunyoni muri uyu Murenge wa Kivumu, bavuga imyaka yabo yatewe n’indwara yitwa uburima yibasiye imyaka yabo.

Sifa Marie Goreth agira ati “Nyine imvura buriya yabaye nkeya birangira ibishyimbo nyine bibuze imvura n’ifumbire twagiye turateresha iba nk’imfabusa, ubwo rero ni yo mpamvu ubwo busimba buri kuza.”

Bihendo Thacien ati “Iyi ndwara ni uburima kuko ni ubushyuhe bwinshi buza bigafatana noneho uruyange rwaza rugahunguka.”

Nyirandimubanzi Laurence ati “Buriya rero bugiye gupfunyaza iki gishyimbo noneho n’imizi yumye ubwo gihite gitukura. Uri kubona aka gateja ukuntu kapfunyaraye?”

Abo baturage bakomeza bavuga ko iki cyonnyi kigabanya umusaruro bikomeye bikabatera ubukene n’inzara kuko atari ubwa mbere kigaragaye muri aka gace nubwo nta bufasha bwo kukirwanya barabona bityo bagasaba ko babona imiti yica utu dukoko.

Bihendo Thacien “Ubwo ni amapfa agiye kuza kuko iyo bigenze gutya inzara iba yaje kubera izuba.”

Nyirandimubanzi Laurence ati “Ubu se nturi kureba ko yatangiye kubera guhora duhinga tuteza? Kubera iki kintu cyo kuma n’utu dusimba tukiyongeraho ntacyo turabona cy’ubufasha ahubwo batuzanire imiti turebe ko twabona imibereho.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ishami rya Gakuta, Martin Kimenyi, avuga ko abatekenisiye bagiye kureba iki kibazo.

Yagize ati “Tuzoherereza ubufasha bw’imiti kugira ngo bakore imiganda babigishe n’uburyo baburwanya ubwo busimba bukunze kuza iyo hari akazuba imvura itagwa neza. Rero imiti nijyamo n’akavura kakagwa bizahita bigenda.”

Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko iki cyonnyi gikunze kwibasira imyaka mu gihe imvura yabaye nke yizeza abaturage ko iki cyonnyi kitari mu bikomeye ndetse ngo nibamara kubona imiti n’imvura ikagwa neza ntikizatinda kugenda ku buryo bumwe mu buso bwarokoka iki kiza.

Bavuga ko bafite ubwoba bw’amapfa

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 15 =

Previous Post

Hasobanuwe imikorere y’icyaha cya ruswa gishinjwa batanu bakora mu nzego z’Ubutabera mu Rwanda

Next Post

Congo: Ibyo abasirikare bagaragaye bakorera umugore ku Kibuga cy’Indege byamaganywe na M23

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Ibyo abasirikare bagaragaye bakorera umugore ku Kibuga cy’Indege byamaganywe na M23

Congo: Ibyo abasirikare bagaragaye bakorera umugore ku Kibuga cy’Indege byamaganywe na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.