Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, barataka ikibazo cy’icyonnyi cy’udusimba cyaje mu myaka yabo bityo bakaba batazi uko bazabaho kuko aho kigeze nta musaruro kandi bakaba batarabona umuti wo kukirwanya.
Bamwe muri aba baturage bo mu Kagari ka Bunyoni muri uyu Murenge wa Kivumu, bavuga imyaka yabo yatewe n’indwara yitwa uburima yibasiye imyaka yabo.
Sifa Marie Goreth agira ati “Nyine imvura buriya yabaye nkeya birangira ibishyimbo nyine bibuze imvura n’ifumbire twagiye turateresha iba nk’imfabusa, ubwo rero ni yo mpamvu ubwo busimba buri kuza.”
Bihendo Thacien ati “Iyi ndwara ni uburima kuko ni ubushyuhe bwinshi buza bigafatana noneho uruyange rwaza rugahunguka.”
Nyirandimubanzi Laurence ati “Buriya rero bugiye gupfunyaza iki gishyimbo noneho n’imizi yumye ubwo gihite gitukura. Uri kubona aka gateja ukuntu kapfunyaraye?”
Abo baturage bakomeza bavuga ko iki cyonnyi kigabanya umusaruro bikomeye bikabatera ubukene n’inzara kuko atari ubwa mbere kigaragaye muri aka gace nubwo nta bufasha bwo kukirwanya barabona bityo bagasaba ko babona imiti yica utu dukoko.
Bihendo Thacien “Ubwo ni amapfa agiye kuza kuko iyo bigenze gutya inzara iba yaje kubera izuba.”
Nyirandimubanzi Laurence ati “Ubu se nturi kureba ko yatangiye kubera guhora duhinga tuteza? Kubera iki kintu cyo kuma n’utu dusimba tukiyongeraho ntacyo turabona cy’ubufasha ahubwo batuzanire imiti turebe ko twabona imibereho.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ishami rya Gakuta, Martin Kimenyi, avuga ko abatekenisiye bagiye kureba iki kibazo.
Yagize ati “Tuzoherereza ubufasha bw’imiti kugira ngo bakore imiganda babigishe n’uburyo baburwanya ubwo busimba bukunze kuza iyo hari akazuba imvura itagwa neza. Rero imiti nijyamo n’akavura kakagwa bizahita bigenda.”
Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko iki cyonnyi gikunze kwibasira imyaka mu gihe imvura yabaye nke yizeza abaturage ko iki cyonnyi kitari mu bikomeye ndetse ngo nibamara kubona imiti n’imvura ikagwa neza ntikizatinda kugenda ku buryo bumwe mu buso bwarokoka iki kiza.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10